Rusizi: Abatuye ku kirwa cya Nkombo n’ubwo ari mu Rwanda bamenya ikinyarwanda ari uko batangiye amashuri abanza
Abana bo ku Kirwa cya Nkombo kubera ko mu miryango bavukiramo basanga havugwa ururimi rwitwa amahavu akaba ari rwo bakura bavuga. Abantu bakuru bamaze kumenya ikinyarwanda bavuga ko akenshi umwana wo ku kirwa cya Nkombo atangira kuvuga ikinyarwanda agejeje imyaka nibura itandatu, irindwi cyangwa umunani.
Umugabo witwa Jean Nepomscene Hategekimana w’imyaka 25 y’amavuko avuga ko yamenye ikinyarwanda ari uko agiye mu ishuri agatangira kukivuga neza agejeje imyaka umunani.
Hategekimana agira ati: “Nta Kinyarwanda nari nzi ndi umwana muto kuko nakimenye ari uko ngiye ku ishuri abarimu bakakitwigisha.Natangiye kugerageza ku kivuga ngejeje imyaka umunani y’amavuko mbere nivugiraga ururimi rw’amahavu rukoreshwa hano ku kirwa cya Nkombo.â€
Bamwe mu batuye ku kirwa cya Nkombo batagize amahirwa yo kwiga bavuga k obo bamenya ikinyarwanda bakerewe ugereranije n’abagira amahirwe yo kugana ishuri.Umwe mu batarakandagije ikirenge mu ishuri witwa Nyiragasigwa Therese w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yamenye ikinyarwanda ari uko agejeje mu myaka 10 y’amavuko.
Nyiragasigwa avuga ati: “Njyewe sinahise menya ikinyarwanda kuko ntabashije kwiga.Nakimenye nyuma mfite imyaka itari munsi y’icumi y’amavuko.Abandi bakimenya batangiye kwiga mu mashuri abanza.â€
Nkuko Nyiragasigwa akomeza abivuga ku kirwa cya Nkombo hari abantu bakuru bumva ikinyarwanda ariko ugasanga batabasha kuba basubiza mu Kinyarwanda.Nyiragasigwa ati: “Hano na njye sinavuga ikinyarwanda ngo mare amasaha menshi aricyo mvuga gusa.Abantu benshi baracyumva ariko kukivuga bikabagora.â€
Kubera kumenyera kuvuga ururimi rw’amahavu iyo abana bo ku kirwa cya Nkombo batangiye ishuri birabagora kumvikana n’abarimu nkuko umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nkombo Nyiranzeyimana Dacille abivuga.
Agira ati: “Abana bo ku kirwa cya Nkombo iyo batangiye ishuri mu myaka ya mbere nk’uwa mbere,uwa kabiri n’uwa gatatu usanga bibagora kumva amasomo mu rurimi rw’ikinyarwanda kuko ikinyarwanda kiba ari ururimi rushya kuri bo.Nta mwarimu wigisha muri iyo myaka atazi amahavu kuko atabasha kumvikana n’abo bana.â€
Mu mwaka wa 2009 mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rureba uko abanyarwanda bakoresha indimi rwasanze mu Rwanda ururimi rw’ikinyarwanda ruvugwa n’abantu bagera kuri 98.82% by’abanyarwanda naho.
Indimi shami nazo ubwo bushakashatsi bukaba bwarasanze hari abanyarwanda bazivuga.Nk’ururimi rw’amahavu ubushakshatsi bwasanze ruvugwa n’abanyarwanda bangana na 0.48% kimwe n’urundi rurimi shami rwitwa urukiga narwo ruvugwa n’abanyarwanda bangana na 0.48%.