Polisi ikomeje urugamba rwo guhashya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu
Polisi y’igihugu ikomeje guta muri yombi abinjiza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Rwanda. Mu mpera z’icyumweru gishize polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu babiri bari binjije ibiro bigera kuri 200 by’urumogi mu Rwanda batabwa muri yombi batararugeza mu mujyi wa Kigali aho bari barujyanye.
Aba bagabo babiri, Emile Gashirabake na Jean Nshimiyimana bari batwaye uru rumogi mu modoka ya Toyota Dyna ifite plaque RAB 517F, barwinjiza mu Rwanda baruhishe hagati mu bitoki bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.
Aba bagabo bombi bavuga ko uru rumogi bari baruvanye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe barwerekeza mu Cyahafi mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt Theos Badege, avuga ko hashyizweho gahunda yo gusaka ibinyabiziga byose byinjira mu gihugu binyuze ahantu hose kakekwa kuba haba ari inzira inyuzwamo urumogi.
Umuvugizi wa polisi anavuga ko polisi y’u Rwanda itazigera icika intege mu rugamba rwo guhashya abo bose binjiza urumogi mu Rwanda. Abinjiza urumogi mu Rwanda akenshi ngo baruvana mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Tanzaniya.
Mu kurwinjiza bitwikira ijoro dore ko kenshi abafatwa bafatwa hagati y’isaha ya saa saba na saa munani z’ijoro.
Akarere ka Kayonza gafatwa nk’inzira ikunze kunyuzwamo urumogi. Mu gihe kitageze ku mezi atatu, polisi muri aka karere imaze guta muri yombi ubugira gatatu abantu bahanyuza urumogi barujyana mu mujyi wa Kigali.
Uruheruka gufatwa rwafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize, iki gihe hakaba harafashwe imifuka irindwi nayo yari yambukijwe bayihishe hagti mu bitoki byari bijyanywe mu mujyi wa Kigali.