Abasenateri bagiranye inama nyunguranabitekerezo n’akarere ka Nyamasheke
Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’ubuyobozi, sosiyete sivile ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyamasheke, ku birebana n’uruhare rw’abaturage mu itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, imitangire ya serivisi cyane ku birebana no kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse n’imikorere n’imikoranire y’inzego cyane cyane hagati y’inama njyanama n’izindi nzego.
Hon. Senateri Mushinzimana Appolinaire, perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyorere myiza mu mutwe wa sena, yavuze ko akarere ka Nyamasheke gahagaze neza kuko gafite ibikorwa by’indashyikirwa.
Senateri Mushinzimana yatanze urugero ku buryo imihigo itegurwa n’uruhare abaturage bagiramo, uburyo bwo kwesa imihigo, uburyo bahemba inzego zinyuranye, ndetse n’uko haba inteko z’abaturage zikemurirwamo ibibazo hakanategurirwa izindi gahunda ku nzego zose. Yavuze ko gahunda aka karere gafite izatuma gahora kitwara neza mu mihigo.
Mu nzitizi akarere ka Nyamasheke gahura nazo harimo kubura isoko ry’umusaruro uba wabonetse mu gihe abaturage bashyira mu bikorwa imihigo bahize mu buhinzi ndetse no kuwutunganya.
Senateri Mushinzimana yavuze ko ibitekerezo bakuye aho bizabafasha kunonosora itegeko rigenga imikorere y’inzego z’ibanze riri gutegurwa ndetse no kujya inama n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuri za politiki ziriho.
Umuyobozi wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abasenateri bari muri iyo nama ko bababera abavugizi kugira ngo babashe gukomeza kwitwara neza. Yagize ati “nubwo tuza imbere mu kwesa imihigo ariko tujya tugira imbogamizi. Mugende mutuvuganire mu byo tutabasha kwikorera kugira ngo turusheho gutera imbereâ€.
Gahunda yo kungurana ibitekerezo umutwe wa sena wayitangiriye muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ikomereza mu ntara zose, yanyuma ikurikizaho uturere tubiri muri buri ntara. Utwo turere natwo tuzahitamo imirenge ibiri bazaganira nayo.