Burera: Abarenganyijwe mu kwandikisha ubutaka bwabo bagiye kurenganurwa
Ushinzwe ubutaka mu karere ka Burera, Kanyamihigo Sildio, aratangaza ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abahuye n’ikibazo mu kwandikisha ubutaka barenganurwe.
Ikibazo kigaragara cyane mu karere ka Burera ni uko hari abasabwe gusorera imirima yabo kandi bitari ngombwa.
Umwe muri abo baturage, Munyanganizi Jean, avuga ko umurima we bawise uw’ubucuruzi basaba kuwusorera amafaranga agera ku bihumbi 70. We avuga ko uwo murima utera imyaka iguze nibura ibihumbi 30. Avuga ko bamurenganyije kuko ayo mafaranga atabasha kuyabona.
Kanyamihigo avuga ko mu gukemura icyo kibazo bazabanza kuganira n’abashinzwe gusinya impapuro z’ubutaka. Avuga ko icyo kibazo cyagaragaye kubera ko zimwe mu mpapuro z’ubutaka batanze ziriho amakosa kuko hari abasabwe gusorera imirima yabo kandi idakwiye gusorerwa.
Kanyamihigo yavuze ko amategeko y’ubutaka mu Rwanda avuga ko ubutaka buhingwa mo gusa budasora. Agira ati “ikibanza kirimo inzu y’ubucuruzi nicyo gisora gusa umurima w’ubuhinzi ntusoraâ€.