Rwanda | Ngororero: Abanyeshuli bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu barasaba koroherezwa uburyo bwo kwifotoza
Muri iyi minsi igikorwa cyo gufotora abantu bagejeje imyaka yo gufata indangamuntu kirimo gukorwa hirya no hino mu gihugu cy’urwanda. Iki gikorwa kikaba gikozwe hashize iminsi mike umwaka w’amashuli 2012 utangiye, bivuga ko abanyeshuli batakiri aho babaruriwe kandi bagomba kwifotoza.
Ikibazo abanyeshuli twasanze baje kwifotoreza hafi y’ibiro by’akarere ka Ngororero, wasangaga bitotomba bavuga ko bibagora kuva mu mashuli bakaza kwifotoza, kuko uretse ko no kubona uruhushya ngo bitaborohera, baba banataye amasomo.
Ikibazo kiruta ibindi bahura nacyo nkuko babidutangarije, ni uko hari ubwo bagerayo bagasanga batari ku rutonde, bigasaba ko basubira kubanza kwibaruriza mu midugudu yabo, ibi nabyo bikaba bisaba undi mwanya ndetse n’amafaranga y’ingendo.
Aba banyeshuli basaba ko bakoroherezwa bagafotorerwa ku bigo bigamo, cyangwa iyi gahunda ikazaba ari mu kiruhuko, kuko abenshi bavuga ko bibarurije I wabo.
umukozi w’ikigo cy’umushinga w’indangamuntu twasanze afotora abo banyeshuli yatubwiye ko ntacyo yahindura kuri gahunda iba yatanzwe, yongeraho kandi ko nubwo bamwe mu banyeshuli koko bahura n’izo mbogamizi, ariko ko gukora iki gikorwa mu gihe cy’amasomo ntacyo bikwiye kwangiza, kuko iyi serivisi yihuta kubera ikoranabuhanga bifashisha.