Rwanda | Abakozi mu turere tunyuranye basanga urwego rw’akarere ruhurizwaho inshingano nyinshi
Ubwo abakozi bo ku rwego rw’akarere bo muturere tunyuranye tw’igihugu bahuriraga mu mahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu kazi, batangaje ko babona urwego rw’akarere ruhurizwaho inshingano nyinshi rimwe na rimwe zirenze ubushobozi bwarwo.
Bavuga ko kenshi imigambi ya leta yifuzwa gushyirwa mu bikorwa imyinshi icishwa mu nzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’akarere.
Uwitwa Samuel Majyambere umuyobozi w’ishami rishinze imiyoborere mu karere ka Rutsiro avuga ko abayobozi n’abakozi mu karere bahabwa inshingano nyinshi ku buryo hari n’ubwo bahabwa ibyo gutunganya batabitegujwe.
Agira ati: “hari nk’ubwo usanga umukozi afite inshingano nyinshi cyane kuburyo hari n’ubwo hiyongeraho izindi z’igitaraganya, bishobora no gutuma yakora ibyo ashinzwe uko bidakwiyeâ€.
Tharicisse Niyonzima umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere ka Kamonyi we abona ko hari icyo guverinoma ikwiye gukorera uru rwego rw’ibanze kugirango rubashe kuzuza inshingano zarwo neza.
Agira ati: “Ibukuru icyo bakora ni ukumva ibibazo byacu, bagafata iki kibazo cy’inshingano duhurizwaho akenshi ziba zirenze ubushobozi bwacu nk’ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti ku buryo bwihuseâ€.
Iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abayobozi n’abakozi b’uturere ikaba yarateguwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’abadage gishinzwe iterambere GIZ, Ralga na PSCBC.