Rwanda | Rusizi:Ubuyobozi bw’akarere buramagana inda z’indaro mu rubyiruko
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Francoise
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri kwirinda gutwara inda rukiri ruto kuko atari umuco w’ikinyabupfura.
Mu karere ka Rusizi harimo umudugudu umwe haherutse kubarurwamo abana babyaye bagera kuri 20 barimo abiga mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.
Ubwo yaganirizaga abanyeshuri ku kigo cy’amashuri cya G.S Marie Reine Mibirizi kuri uyu wa gatatu tariki 15/02/2012, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nirere Françoise, yavuze ko bidakwiye ko abana bakomeza kujya mu bibashuka bagatwara inda bakiri bato.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi yavuze ko abatwaye inda z’indaro zititeguwe harimo n’abanyeshuri babarizwa mu mashuri abanza no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Yasabye ababyeyi gukurikirana abana ntibabaharire abarimu ku ishuri gusa.
Nirere agira ati: “Umwana w’umukobwa arataha akerewe ukaba uri umubyeyi ntumubaze aho yatinze ari. Biri guterwa n’ababyeyi baharira abarimu abana kandi nabo hari inshingano zo guha abo bana uburere bafite.â€
Bimwe mu bintu bituma abanyeshuri b’abakobwa batawara inda zidateguwe harimo ibishuko by’ibintu bitandukanye nk’amandazi n’amafaranga.
Abanyeshuri b’abahungu nabo basabwe kureka ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge nayo iri kugaragara mu mashuri ndetse no mu rundi rubyiruko.