Rwanda | “Uruhare rw’ibanze rw’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ni ubuvugiziâ€- AJIPRODHO
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu akorera mu Rwanda asanga kuvuga ku kibazo kibangamiye abaturage arirwo ruhare rwayo rwa mbere mu guharanira uburenganzira bwabo; nk’uko byatangajwe n’umwe muri iyo miryango witwa AJIPRODHO.
Mu gikorwa cyo gusoza umushinga wari ugamije guha umwanya urubyiruko rwiga muri za kaminuza gutanga ibitekerezo byarwo, kuri uyu wa kane tariki 24/02/2012, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wa AJIPRODHO, Enock Nkurunziza, yatangaje ko kuvuga ku kibazo runaka ari imwe mu nzira yo kugikera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wa AJIPRODHO yabwiye abanyamakuru ati “Uyu mushinga wadufashije kugaragaza ibibazo rugenda ruhura nabyo mu mashuri. Mu kuvuga ibyo bibazo no kubyandika niho inzego zose zigenda zumva uburemere bw’icyo kibazoâ€.
Nkurunziza yatanze urugero ubwo Guverinoma yafataga icyemezo cyo guhagarika buruse ku banyeshuri biga muri za kaminuza, ariko kubera ibiganiro uyu muryango wakoze mu bigo byinshi Guverinoma yarongeye gufata icyemezo cyo kuyisubiza benshi mu banyeshuri.
Igice uyu mushinga wasoze cyari kigamije gutanga umwanya ku banyeshuri biga muri za kaminuza bagatanga ibitekerezo k’uko babona gahunda za Leta. Mu myaka ibiri wari umaze hatanzwe ibiganiro 38 byaciye mu maradiyo no muri za kaminuza 21 zo mu gihugu.