Rwanda : Haracyakenewe ubuvugizi mu izamurwa ry’abagore
Abari n’abategarugori bafite imyanya itandukanye bagenewe mu buyobozi ndetse no mu nzego zifata ibyemezo ariko hari aho babona hakirimo ibyuho hakenewe ubuvugizi.
Inama ku burenganzira bw’umugore
Byagaragaye ko abagore nabo bashoboye koko aho benshi bagenda bagaragara mu nzego zitandukanye nk’ingabo na polisi, benshi bagize uruhare mu ibohorwa ryigihugu, abandi baroherezwa mu butumwa bw’amaho nko muri Sudan, Haiti n’ahandi.
Si ibi gusa kandi kuko kuri ubu 30% mu bunzi ni abagore, abandi 30% bagomba kuba mu nzego zifata ibyemezo, bivuga koko rero biboneka ko nabo bafite ubushobozi n’ubwenge bwageza kuri byinshi mu iterambere ry’iki gihugu.
Nk’uko Madamu Niragire Bellancille uhagarariye isangano mboneza muco muri MIJEPROF abivuga hari aho bakiri hasi cyane hakeneye ubuvugizi kugira ngo nabo bongererwe amahirwe n’icyizere.
Aha yatanze urugero nko ku miyoborere y’intara aho usanga mu ntara 4 n’umujyi wa Kigari wa 5 hayobora abagabo 4 n’umugore 1, bihwanye na 20% abagabo bahabwa 80% akavuga ko byibura n’abagore bagakwiye kuzamurwa bakagezwa byibura kuri 40%.
Mu rwego rwo kuzamurwa kandi yavuze ko abagore byagaragaye ko bari hasi cyane mu bukungu muri iki gihugu, akaba avuga ko byakabaye byiza abagore bashyiriweho gahunda zihariye zo guhugurwa ku bijyanye no guhanga imirimo no gukora imishinga byaba byiza.
Ibyo aro kandi bikajyana no kuvuganirwa no koroherezwa mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari bishobora kubafasha cyane ko hasigaye hariho abagore bagaragaza ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora ariko bakabura igishoro.