“Urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusenya igihugu nirwo rugomba no kongera kucyubaka†– Kayonga Jean Bosco
Urubyiruko rwibumbiye muri Association Urumuri ikorera mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ruvuga ko rufite inshingano ikomeye yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umuyobozi w’iyi Association Kayonga Jean Bosco yavuze ko urubyiruko rwifashishijwe cyane mu gukora Jenoside, ariko ubu ngo rukaba ruhamagarirwa gukoresha imbaraga rufite mu kongera kubaka igihugu. Ati “Urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusenya igihugu, nirwo kandi rugomba no kongera kucyubaka kuko ari rwo rufite imbaragaâ€
Association Urumuri itanga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge ibinyujije mu buhanzi bw’indirimbo, imivugo no mu biganiro bitandukanye itanga mu mirenge itanu ikoreramo mu karere ka Kayonza.
Abakurikira ibiganiro by’uru rubyiruko bavuga ko babibonamo icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu cy’u Rwanda. “Tugize Imana tukabona abana benshi nk’aba mu gihugu cyacu bigisha abantu amahoro, twakwibera muri paradizo pe!†uku niko Nkusi Eugene abihamya.
Iyi Association yavutse mu mwaka wa 2010 ku gitekerezo cy’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange. Kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 40 biganjemo imfubyi. Bavuga ko baramutse babonye ubushobozi bakwagura ibikorwa byabo bikagera no mu gihugu hose aho gukomeza gukorera mu mirenge itanu gusa.