Cyanika: Abaturage barasabwa gukora ibibateza imbere bakava mu makimbirane ashingiye ku butaka
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barasabwa kuva mu makimbirane ashingiye ku butaka ahubwo bagaharanira ibibateza imbere.
tariki ya 03/03/2012 ubwo bahuriraga mu nama yareberaga hamwe ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge Depite Mukarindiro Liberatha yababwiye ko buri mu nyarwanda afite uruhare mu gihugu cye. Bityo ngo ni ngombwa ko abaturage basaranganya ubutaka nta makimbirane.
Mu murenge wa Cyanika ndetse no mu karere ka Burera muri rusange hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku butaka. Aho usanga abaturanyi ndetse n’abavandimwe bapfa amasambu ugasanga umwe akomerekeje undi cyangwa akanamwica.
Depite Mukarindiro yavuze ko bitari bikwiye ko abantu bapfa ubutaka kandi n’ubuhari ari butoya. Yakomeje avuga ko kubera ubuto bw’ubutaka u Rwanda rufite abaturage bakwiye gushaka ibindi bintu bakora bibateze imbere bitari uguhinga.
Yagize ati “ Kuyoboka za SACCO niwo muti uzatuvana mu bukene, dushaka ubundi buryo bwo kubahoâ€. Yakomeje avuga ko buri munyarwanda agomba kubana neza na buri wese kugira ngo bagere ku iterambere.
Kuguma mu makimbirane ntacyo byageza ku banyarwanda nk’uko Depite Mukarindiro akomeza abisobanura. Yakomeje abwira abanyacyanika ko nibamara kwiteza imbere bakagira ubukire batazongera kugirana amakimbirane. Kuko ubukene nabwo buri mubituma haboneka ayo makimbirane nk’uko yakomeje abisobanura.
Depite Mukarindiro Liberatha yagiranye inama n’abavuga rikijyana bo mu murenge wa Cyanika mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge  mu Rwanda. Kugira ngo abo bavuga rikijyana nabo bazigishe abo bashinzwe uburyo bwo guhashya amakimbirane.