Rwanda | Ngororero : Abunzi barashinja utugari kutagira icyo babamarira
Abunzi bo mu karere ka Ngororero, intara y’i Burengerazuba barasaba inzego zibafite mu nshingano kwihutira kubafasha mu bijyanye n’ubushobozi, kuko mu gihe bakora mu bushobozi buke bishobora kubateranya n’abaturage aho kubunga.
Bimwe mu byo abunzi bifuza gufashwa ni impapuro n’amakaramu byifashishwa mu guha abafitanye ibibazo imyanzuro.
Aba bunzi bavuga ko mbere bajyaga bahabwa impapuro n’amakaramu byo gukoresha mu gihe cyo guca imanza cyangwa kunga, ariko magingo aya basabwe n’ubuyobozi bw’utugari kujya baka abo bagiye gukemurira ibibazo ibikoresho bakeneye.
Bavuga ko ibi biterwa n’imikorere n’imikorenire hahati y’uru rwego n’inzego z’ibanze.
Zimwe mu ngaruka bavuga ko bahura nazo kubera iyi mikorere itanoze ni ukugaragara nabi mu bo bagomba gukemurira ibibazo, ndetse no gukora akazi kabo nabi. ibi bikaba byatuma banyuranya n’itegeko, ndetse n’inshingano bagomba abaturage kuko ngo iyo batse abaturage ibi bikoresho, harimo abatekereza ko ari ruswa bari kubaka, ibi bikaba biha isura mbi uru rwego.
Abunzi kandi bavuga ko akazi kabo gakomeje kubangamirwa no kutagira itumanaho na ryo rituma gutanga serivisi bishobora kuzamo agatotsi
Aba bunzi bavuga ko utugari twabo tutabafasha kandi tubafite mu nshingano, ariko utugari na two twisobanura tuvuga ko nta mafaranga runaka yagenewe akagari ku buryo nako kafasha urundi rwego.
Nk’uko bigaragara mu gatabo, k’inyigisho zigenewe abunzi, kanavuga ku mikorere, imiterere, n’abafite abunzi mu nshingano, umunyamabanganshigwabikorwa w’akagari ni umwe mu bafite abunzi mu nshingano, hakiyongeraho minisiteri y’ubutabera.
umukozi w’iyi minisiteri ku biro by’akarere ka Ngororero, mu nzu y’ubwunganizi mu by’amategeko MAJ, Habarurema Vincent de Paul avuga ko inzego abunzi bakoreramo ari na zo zibashinzwe hamwe na  minisiteri y’ubutabera, kandi ngo ntibyemewe kwaka icyo ari cyo cyose uwo bakemurira ibibazo.
Agira ati : « tubaka amakaramu, impapuro na karubone, umwanzuro wabo bagomba kuwandika kuri izo mpapuro bagashyiraho karubone, umuturage bakamuha impapuro nta kiguzi kuko niba hadatangwa igarama icyo kiguzi kindi cyaba kigiye kugura ubwunzi kandi butagurwa ».
N’ubwo Habarurema avuga gutya ariko ngo ntibivuze ko inzego z’utugari n’imirenge zitagomba kwita kuri uru rwego rufasha abaturage mu kumvikana.
Urwego rw’abunzi rushyirwaho n’itegekonshinga rya repuburika y’u rwanda ryo ku wa 04/06/2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo y’159.