Ruhango: 56’4% by’ingo zigize akarere ka Ruhango zugarijwe n’ubukene
 Mu bushakashashatsi bwagaragajwe muri Gashyantare umwaka wa 2012, bwerekanye ko akarere ka Ruhango kaza mu turere tucyugarijwe n’ubukene.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ingo zigize akarere ka Ruhango, izigera kuri 56’4% zibasiwe n’ubukene nk’uko bitangazwa na Epimaque Twagirumukiza umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu.
Nyuma yaho ubu bushakashatsi bugiriye ahagaragara, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwafashe ingamba zo gukangurira abaturage gukorana imbaraga bakiteza imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu Twagirumukiza Epimaque, asaba abaturage batuye aka karere gushyira hamwe bakitabira gahunda za Leta ihora ibakangurira zo guhuriza hamwe ubutaka bagahinga igihingwa kimwe.
Twagirumukiza avuga ko akarere ka Ruhango ari akarere kera, gusa ikibazo ngo ni uko abaturage batari bashobora kwishyira hamwe ngo bahuze imbaraga.
Abaturage bo bavuga ko impamvu aka karere kagaragaramo amapfa, ngo biterwa n’izuba ryinshi ryakunze kukibasira.