Gakenke : « Ntibikwiye ko twibuka ku nshuro ya 18 hari abantu bakinyagirwa » -Umuyobozi w’Akarere
Mu nama yo gutegura icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera imbaraga mu kurangiza amacumbi y’ Abacitse ku icumi no gusana ayangiritse.
Iyo nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/03/2012, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurangiza amazu 104 akarere kiyemeje kubakira abacitse ku icumu muri 2011-2012.
Yagize ati : « Nk’uko dushyira imbaraga mu kwibuka abantu bapfuye, dukwiye kongera imbaraga mu gushakira amacumbi abacitse ku icumu. Ntibikwiye kwibuka ku nshuro ya 18 hakiri abantu bakinyagirwa. »
Mu rwego rwo kwitegura icyunamo, muri iyo nama hasabwe ko hakorwa isuku ku nzibutso zose zigaterwa irangi kugira ngo igihe cyo kwibuka cyizagere hasa neza.
Igikorwa cyo kwibuka kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Rushashi mu Murenge wa Rushashi tariki ya 07/03/2012, gisorezwe mu Murenge wa Busengo tariki ya 13/03/2012 kubera  ko hahungiye abatutsi benshi b’icyahoze ari u Bukonya ariko barurirwa irengero ryabo kuko n’ababo batabonye imibiri yabo ngo babashyingure mu cyubahiro. Gusoreza icyumano i Busengo bikaba mu rwego rwo kubibuka no kubaha icyubahiro.