Gisagara: Abaturage baracyasobanurirwa gahunda zirebana n’ubutaka
Binyuze mu nama, ibiganiro bitandukanye n’imiganda, abaturage bo mu karere ka Gisagara baracyasobanurirwa gahunda zitandukanye zirebana n’ubutaka.
Nk’uko byagiye bigaragara henshi mu gihugu, hari gahunda zagiye zishyirwaho zirebana n’ubutaka n’imikoresherezwe yabwo, nko guhuza ubutaka mu ihinga, gusaranganya ubutaka kubatagiraga aho batura, gushyira imbibe mu masambu ndetse no gushyiramo inzira zinyurwamo aho zikenewe.
Izi gahunda rero mbere y’uko zitangira gushyirwa mu bikorwa abaturage bagiye bahabwa ibiganiro n’ibisobanuro ndetse bakabasha kubaza n’ibyo badasobanukiwe nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bubivuga.
Gusa siko abaturage bose bahita basobanukirwa ibyo bikorwa bivuga ko rero gusobanurirwa bigikorwa kandi bitabujije ko n’izo gahunda zikorwa cyane ko haba ngo habanje gusuzumwa ko zikenewe koko.
Abaturage nabo ubwabo kandi bavuga ko inyigisho zigikenewe kuko ngo hari ibyo bataba bari bwumve neza kandi koko bifite ishingiro.
VUGUZIGA Gloriose umuturage mu murenge wa Ndora aratangaza ko kugera ubu we abona gahunda yo guca inzira mu masambu zitari zisanzwemo ari ukubatubiriza ubutaka kuko ngo mbere y’uko bikorwa bari batuye kandi bakanajya iyo bajya baciye ahiri hasanzwe utuyira n’imihanda.
Gusa aranavuga ko bishoboka ko ari ngombwa cyane ko ngo asigaye abona iterambere ryarazanye byinshi bidasanzwe akaba yumva ubuyobozi bwajya bubaha ibisobanuro bihagije.
Yagize ati “Iterambere ntirihwema kwiyongera none natwe ntibahweme kutwigisha†Kuko ngo bitabaye ibyo hari benshi bazajya bumva ibyo bakorerwa ari akarengane nk’uko madamu Gloriose abivuga.
N’ubwo ariko hari abaturage bavuga ko badasobanukiwe izi gahunda, umukozi w’akarere ukora mu bijyane n’ubutaka Claudine DUSABEMARIYA we avuga ko nta kintu na kimwe gishobora gukorwa kijyane n’ubutaka abaturage batabanje gusobanurirwa no guhabwa umwanya wo kuvuga icyo babitekerezaho kandi ngo n’ubu gahunda zose zirasobanurwa mu biganiro bitandukanye.
Aragira ati “Izi gahunda ni izigomba gufasha abaturage ntabwo zakorwa bataziziâ€
Ku birebana n’inzira mu masambu yatangaje ko byasobanuwe bihagije ko ahenshi biri gukorwa ari ku masambu yegereye imihanda kugirango harusheho kugaragara neza, ahandi hakaba ari ahateganyijwe kuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo hafi y’akarere kandi aho hose hagiye hagabanywa ku mirima y’abaturage hakorwa inzira harapimwe hazanishyurwa.
Kimwe n’aho hagiye kuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo abaturage barabariwe bazajya bishyurwa n’uhaguze maze bajye kwigurira ahandi haguze make kandi habatubukiye uko babyifuza.
Ubuyobozi burasaba abaturage kumva izi gahunda bakazigira izabo maze bakanorohereza abashinzwe kuzitunganya.