Nyagatare : Kumenya itegeko rigenga umurimo bizagabanya amakimbirane ashingiye ku masezerano
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2012, abakozi ba Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo baganirije abakozi n’abakoresha mu karere ka Nyagatare ku itegeko ry’umurimo bagamije kugabanya ibibazo by’ubwumvikane buke bikomoka ku masezerana hagati y’umukozi n’umukoresha.
Izi ntumwa za Minisiteri y’Umurimo zivuga ko ziteze ko nyuma y’ibi biganiro impaka zajyaga ziba hagati y’abakozi n’abakoresha zizagabanuka. Ruzindana Paul, Umunyamategeko muri Minisiteri y’Umurimo, yagize ati « impaka hagati y’impande zombi zituruka ku kudasobanukirwa n’inshingano za buri ruhanda. » Akomeza avuga ko ari na yo mpamvu usanga hari ibibazo bizamurwa ku rwego rw’akarere kandi byakagombye gukemukira mu kigo biturukamo.
Muri ibyo biganiro, abakozi n’abakoresha bahawe uruga runini maze basobanuza ibyo batumva mu itegeko ry’umurimo. Cyakora mu ngingo bibanzeho bakunze ku kugaruka ku zigenga ibiruko, kohereza umukozi mu butumwa bw’akazi, imiterere y’amasezerano y’akazi n’ uko umukozi azamurwa mu ntera kuko ngo ari zo usanga akenshi ziba intago y’ubwumvikane buke hagati y’abakozi n’abakoresha babo.
Nkundimana Hobess, umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyagatare, akaba  avuga ko ibi biganiro bizagabanya umubare munini w’ibibazo yajyaga yakira cyane cyane iby’impaka zishingiye ku masezerano y’umurimo hagati y’abakozi n’abakoresha, kuko ngo bahawe ubushobozi bwo kubicyemurira mu bigo byabo batabigejeje mu nzego zo hejuru kugeza no mu nkiko.
Ku bwa Ruzindana Paul, Umunyamategeko muri Minisiteri y’Umurimo, ngo gukumira no gukemurira ibibazo bugufi hagati y’abakozi n’abakoresha bizongera umusaruro kuko ngo hari aho wasangaga umukozi amara hafi ukwezi kose ajya kwisobanura muri minisiteri kubera ikirego cyatanzwe n’umukoresha we.
Ruzindana yanagiriye abakozi inama yo kujya bashyira umukono ku masezerano babanje gusoma neza kandi bakita ku nshingano zabo kuko ari byo bibaha umutekano bikanabarengera mu gihe umukoresha yaba ashatse kumuha akazi katari mu masezerano. Cyakora, yanibukije ko amasezerano adakuraho ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha kuko umukoresha ashobora kongerera umukozi inshingano zimufasha kunoza umurimo we.
Musabyimana Charlotte umuyobozi wungirje w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza yasabye abitabiriye ibi biganiro na MIFOTRA kujya baganira ku kunoza imitangire ya service mu bigo byabo. Yongeyeho ko buri wese yaharanira gutanga umusaruro ku murimo ashinzwe ntihabeho gukorera ku jisho bose bagamije umusaruro wo ku mpande zombi.