Rwanda : Ba Gitifu b’Utugari benshi ntibasobanutse uretse mu Majyaruguru-Minisitiri Musoni
Ibibazo by’abaturage biracyari byinshi bidakemuka
Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yanenze ko mu Turere tunyuranye tw’igihugu bashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari badakwiye iyo myanya y’akazi uretse mu Ntara y’Amajyaruguru.
Minisitiri Musoni yabwiye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko isesengura minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ikora ku kazi ka ba Gitifu b’Utugari rigaragaza ko benshi muri bo badakwiye iyo myanya y’imirimo bahawe mu nzego z’ibanze kuko bakiri bato badafite ubunararibonye, igitsure n’umwanya bikenewe muri ako kazi.
Ibi kandi ngo byatewe nuko henshi bahaye ako kazi abo baziranye n’izindi mpamvu zitari ubushobozi, mu gihe ngo mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragara ba Gitifu benshi bakora neza bakanamenya guhwitura abaturage no kubakemurira ibibazo kuko ari bakuru kandi bafite ubunararibonye mu kubana n’abaturage.
Minisitiri James Musoni ati “Abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi mu Ntara y’Amajyaruguru ni abahoze ari abarimu bamaze igihe, bazi abaturage abo aribo nuko bakwiye kubafasha mu gihe ahandi mugihugu mwashyizemo abakiri bato bataragira ubushishozi bukwiye mu kazi ko gukorana n’abaturage buri munsi.â€
Minisitiri Musoni avuga kandi ko no mu zindi Ntara batabuze abantu bafite ubunararibonye, ahubwo ngo hari abashakaga gushyira muri iyo myanya incuti zabo n’abo bafitanye amasano. Aba ariko ngo ntibari gukemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye.
Â