Ruhango: kuba utugari tubiri dukorera mu biro bimwe byadindije serivise zihabwa abaturage
Mbabazi Xavier Francois umuyobozi w’akarere ka Ruhango
Guhera mu mwaka 2001 kugeza ubu, akagari ka Mutara n’akagari ka Nyabibugu two mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango dukorera mu biro bimwe.
Abaturage batuye muri utu tugari bavuga ko kuba utu tugari dukorera mu biro bimwe byatumye serivise bakenera zidindira, kuko hagaragara umuvundo w’abantu benshi bikagorana gukemurirwa ibibazo baba bafite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo Habimana Felicien, avuga ko icyatumye utu tugari dukorera mu biro bimwe, ngo byatewe n’igihe habagaho ihindagurika ry’imirenge mu mwaka wa 2001, hanyuma akagari ka Nyabibugu gashyirwaho ariko kadafite aho gakorera, bahitamo kujya kukakira icumbi mu kagari ka Mutara.
Mbabazi Xavier Francoi umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko iki kibazo bakizi, ubu ngo barimo gushakisha uko akagari ka Nyabibugu kakubakirwa ibiro byako vuba. Ariko mu gihe batari batangira kubyubaka ngo bagiye kugakodeshereza ahandi kaba gakorera.
 Â