Ruhango: arashinja akarere kumwambura isambu kubatsemo isoko
Munyaneza Emelari utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango uhagarariye umuryango wa Mpamo, aravuga ko akarere ka Ruhango kambuye umuryango ahagarariye amafaranga y’ikibanza cyubatswemo isoko ry’amatungo.
Munyaneza avuga ko iki kibanza cya hegitari imwe n’igice yacyambuwe na burugumesitiri Vedaste Mugemenyi wahoze ayobora icyahoze ari komini ya Kabagari mu mwaka wa 2000.
Nyuma komine yaje kuvaho haza akarere ka Ruhango. Yaje kukagezaho ikibazo cye akarere koherezayo komisiyo ishinzwe ubutaka kugirango habarurwe agaciro k’amafaranga yakwishyurwa. Komisiyo y’ubutaka yamubariye amafaranga miliyoni 150 z’amanyarwanda.
Munyaneza avuga ko aya mafaranga nayo atayabonye, ahubwo ngo umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yaraje avuga ko bagomba kubishyura amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 900 y’u Rwanda.
Uyu muryango wanze aya mafaranga ngo bategereza ko Perezida wa Repubulika aza bakamugezaho ikibazo cye. Perezida yaje kuhaza ariko abayobozi bababuza kubaza icyibazo cyabo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko akarere katanze kubishyura ahubwo ngo nibo batishimiye amafaranga bazahabwa. Yagize ati “twe twabasabye konti zabo ngo tubashyirireho amafaranga, ariko nti turazibonaâ€
Iri soko ry’amatungo akarere kakaba akararitashye k’umugaragaro mu kwezi kwa Werurwe 2012. Banyiri iki ikibanza kcyubatsemo iri soko, bakaba barabifashe nka gasuzuguro.