Huye: Ntituzaba abantu b’Imana tudacukumbuye ibyabaye
Aya magambo yavuzwe n’uwitwa Nyiramuhire Vénatie ubwo yatangaga ubuhamya bw’uko jenoside yagenze mu mujyi wa Butare. Hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nk’uko Madamu Nyiramuhire yabisobanuye, ngo abona inyigisho abanyamadini baha abayoboke b’amadini yabo zidahagije. Kuri we ngo kwihanganisha abantu, kuvuga ko abapfuye bagiye mu ijuru no kuvuga ko abakora neza na bo bazarijyamo ntibihagije kandi hari ukuri baca ku ruhande.
Nyiramuhire yagize ati: “abishe abatutsi muri 1994 bari bafite amadini babarizwamo. Birakwiye rero ko abanyamadini bafata igihe cyo kwicarana n’abayoboke b’amadini yabo bakavuga birambuye kuri jenoside nta kuri baciye ku ruhande. “ Nyiramuhire rero asanga nta wavuga ko ari umuntu w’Imana igihe hari ibyaha aceceka.
Ku rundi ruhande, hari ibyo uyu mudamu yishimira. Yabivuze muri aya magambo: “ndashimira ubuyobozi bwadukanguriye kugaragaza abazize jenoside ndetse n’ababishe mu nyandiko, maze byose bikazashyirwa ahagaragara mu rwibutsoâ€.
Uyu mubyeyi wahekuwe na jenoside kandi, asanga ibyo bo ubwabo bazandika bidahagije. Ni yo mpamvu yifuje ko Kaminuza y’u Rwanda na yo yashyiraho akayo. Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Kaminuza bwiyambaze abashakashatsi baho maze amateka ya jenoside akorweho ubushakashatsi buhagijeâ€.