Ikoreshwa nicuruzwa ryibiyobyabwenge rigomba kurangira Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, ushinzwe akarere ka Kayonza by’umwihariko muri guverinoma y’u Rwanda, aravuga ko ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Kayonza rigomba kurangira burundu.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ibiyobyabwenge biteye impungenge abayobozi kuko uretse kuba bigira uruhare mu guteza umutekano muke, binatera ingaruka nyinshi zikomeye ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubusazi. Yagize ati “Muri iki gihe iyo ugiye mu bitaro by’i Ndera usanga nta bantu bakirwara bya busazi bya kera twari tumenyereye, ubu usanga abenshi ari abasara kubera ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi biyobyabwenge muri rusange.â€
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu turere turi ku mipaka n’aka Kayonza karimo.
Minisitiri w’urubyiruko yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko ababyeyi kwita kuri iki kibazo kuko usanga abana bakiri bato ari bo banywa ibiyobyabwenge, abenshi bakaba biganje mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Abakuru b’imidugudu barasabwa gushishikariza ababyeyi kwita ku burere bw’abana ba bo kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike burundu mu bana by’umwihariko no mu bantu bakuru muri rusange.