Rwanda | Kamonyi: Bifuza ikimenyetso cy urwibutso i Nyarubaka ngo ibyahabereye bitazibagirana
Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Nyarubaka bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso ahiciwe abatutsi basaga igihumbi, harimo abana 76, kugirango amateka y’ibyahabereye atazibagirana.
Icyobo abo bantu bajugunyagwamo, kiri mu ihuriro ry’imihanda, uva Nyamiyaga werekeza Nyarubaka n’uhuza Musambira na Musumba. Aho hose hanyuraga impunzi zaturukaga mu duce dutandukanye zerekeza i Kabgayi, maze zagera kuri bariyeri zari aho ntiziharenge.
Ruzindaza Apollinaire, umwe mu bacitse ku icumu b’i Nyarubaka, avuga ko mu cyunamo cy’umwaka ushize wa 2011, muri icyo cyobo hataburuwemo imibiri 1347 harimo abagitawemo n’abandi bari bakuwe hirya no hino mu murenge.
Akomeza avuga ati “nubwo imibiri yabahaguye ishyinguye mu Rwibutso rw’akarere ruri mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge, turasaba ko n’aha hashyirwa ikimenyetso kugira ngo n’umwana uzavuka mu myaka iri imbere azamenye ibyahabereyeâ€.
By’umwihariko urubyiruko rwibumbiye mu Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family rihuje abana bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi, rukeneye ko amateka y’ibyakorewe abana b’abahungu 76 bajugunywe muri icyo cyobo atakwibagirana.
Gisa Utamuliza Fidelité, umuyobozi w’iryo shyirahamwe, atangaza ko muri buri kwezi kwa kane bategura umunsi wo  kwibuka abo bana. Muri uku kwezi bakaba bazabibuka tariki ya 29/4/2012, nyuma y’ikiriyo bazarara tariki ya 28.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka Sebagabo Francois, avuga ko umushinga wo kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rw’aho hantu wateguwe, hakaba hakenewe miliyoni zigera kuri 11 ngo ushyirwe mu bikorwa.