Bugesera: barakangurirwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa
Abanyabugesera barasabwa gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri yabazize Jenoside y’abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri yashyinguwe
Ibi bakaba barabisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, ubwo bari mu muhango wo gushyingura imibiri umunani babonetse mu tugari twa Kayumba na Nyamata-Ville mu murenge wa Nyamata y’abazize Jenoside y’abatutsi ku rwibutso rwa Nyamata.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakozwe byinshi ari na byo byatumye u Rwanda rugeze aho ruri aha, ndetse rukaba rushimirwa iyo ntera n’amahanga, ariko ko ari ngombwa ko imbaraga zikomeza kongerwamo kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma, cyangwa ngo Jenoside isubire ukundi. Ibyo ngo birasaba ko buri wese yibaza icyo agomba gukora akishakamo ubushobozi.
Ati “iyo turi aha tuvuga ngoâ€ntibizasubireâ€, buri wese agomba kwibaza ngo “ndakora iki kugira ngo bitazasubira?†Hari umusanzu buri
Umuvunyi mukuru wungirije Kanzayire Bernadette yanze abadatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri mu gihe cya Jenoside y’abatutsi akaba ariyo mpamvu buri mwaka haba igikorwa cyo gushyingura imibiri yabonetse.wese asabwa, buri wese agomba kwiyubakamo imbaraga, agaharanira kuvuga ngo aho navuye ni habi, singomba gusubirayo.â€
“Ndasaba abafite amakuru, baba bari mu bicaga, baba bari mu bareberega, cyangwa abafite abavandimwe bagize uruhare mu bwivanyi, ko batanga amakuru, bifashisha udusanduka tw’ibitekerezo tuba ku mirenge n’uturere, byafasha, tukajya tuza aha tuje kwibuka tuzi neza ko nta mibiri y’inzirakarengane ikiri ku misozi.â€
Harashimwa intambwe ishimishije abarokotse Jenoside bamaze gutera n’ubwo bagikeneye kwegerwa no guhabwa ubwunganizi mu byo bakora kuko hari ibikorwa bifatika bibafasha kuva mu bukene nk’uko byemezwa n’uhagarariye Umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera Rwikangura John.