Abashinzwe abacitse ku icumu barasabwa guhuza imbaraga.
Mu nama y’umuryango wa Ibuka yateranye tariki ya 30/03/2012 mu karere ka Gasabo ko mu mugi wa Kigali ihuje abagize inama y’Ubutegetsi bwa IBUKA (CA), abahagarariye IBUKA mu Turere twose tw’u Rwanda, ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), abayitabiriye bifuje ko inzego zose zifite abacitse ku icumu mu nshingano zazo zarushaho guhuza imbaraga no gushyira hamwe kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu bikemuke.
Nk’uko imyanzuro y’iyo nama igaragara ku rubuga rwa internet rwa Ibuka yasinyweho na Perezida wa IBUKA Dr.Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU ibyerekana, banasabye ko inzego nshya za IBUKA zatowe mu turere zaba ijisho rya FARG mu rwego rwo kurwanya abahabwa inkunga batabikwiye, ndetse ko mbere yo kujya kunoza urutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG byaba byiza amabwiriza abanje kuganirwaho kugira ngo yumvikane neza kuri bose.
Iyi nama yafashe umwanzuro ko abagenerwabikorwa badatuye aho barokokeye ariko bazwi, batazajya basubizwa aho barokokeye ahubwo bafashirizwa aho bari, kandi ko FARG, nk’uko ibyemererwa n’itegeko, yafata iyambere mu kuregera indishyi, amafaranga ava mu mitungo y’aba Ruharwa akamenyekana hakagenwa icyo yakoreshwa gifitiye inyungu abacitse ku icumu.
Iyi nama yari igamije guhana amakuru ku bibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 no kurebera hamwe aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18 igeze, yasabye ko hajyaho ihuriro (Forum) ry’inzego zose zifite aho zihurira n’ibibazo by’abacitse ku icumu.