Abacitse ku icumu rya jenoside nibatureke tuvuge ibyatubayeho-Dr. Dusingizemungu
Â
Mu kiganiro Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yahaye abari bateraniye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuri uyu wa 12 Mata, yagaragaje ko abacitse ku icumu rya jenoside bakeneye kuvuga ibyababayeho kugira ngo baruhuke, kandi ko ntawe ukwiye kubavutsa ubwo burenganzira.
Dr. Dusingizemungu yateruye agira ati : « abacitse ku icumu dukunda iki gihe cyo kwibuka. Kidufasha kubasha kuvuga ibyatubayeho. Buri wese abivuga mu buryo bwe. Hari abarira, hari abavuza induru. Tutabivugiye aho (mu gihe cyo kwibuka) twabivugira hehe ? »
Na none kandi, ngo ibyo abatutsi bakeneye kuvuga si ibyo muri 1994 gusa, kuko hari n’iby’ibindi bihe byabakomerekeje bakeneye kuvuga kugira ngo baruhuke mu mutima. Ibyo ni nk’ibyo mu 1959, ibyo mu 1973,…
Kuvuga ibyabaye kandi ntibifite umumaro wo gutuma abarokotse jenoside bumva borohewe mu mutima gusa. Bituma n’amateka atibagirana. Dr. Dusingizemungu yabivuze muri aya magambo : « nitureka gutanga ubuhamya abantu bazagira ngo jenoside ni ikintu gisanzwe. Amateka yacu tugomba kuyavuga kugira ngo n’abana bacu bazayamenye hato atazava aho anibagirana».
Na none kandi, ngo hakenewe ko jenoside ivugwa mu buryo n’abana babasha kumva ibyabaye, kuko ubushakashatsi bwakozwe na Ibuka bugaragaza ko akenshi ibya jenoside bivugirwa mu ruhame mu bikorwa byo kwibuka nyamara ko ababyeyi batabiganiriza abana babo.