Rubavu : Abaturage ba Mudende barasabwa kugaragaza aho imibiri y’abatutsi iri igashyingurwa
Tariki ya 13 Mata ubwo akarere ka Rubavu kasozaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18 mu murenge wa Mudende, abaturage b’uwo murenge basabwe kwerekana aho abatutsi bishwe bashyizwe kugirango bashyingurwe.
Afata ijambo uhagarariye IBUKA mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yavuze ko batishimiye uburyo abo baturage bakomeje kwimana amakuru kugeza n’ubu. Kabanda akaba yanasobanuye ko imibiri yose yashyinguwe muri uwo murenge nta muturage n’umwe wigeze abigiramo uruhare.
Nk’uko Kabanda yakomeje abivuga ngo mumwaka wa 2005 ubwo hari hagiye kubakwa isoko rya kijyambere nibwo habonetse imibiri y’abantu 3007 yajugunywe mu cyobo cyari cyaracukuwe n’interahamwe. Akaba ari ho hakabiri habonetse imibiri kandi ngo kuva icyo gihe nta handi higeze hagaragazwa ko hari imibiri.
Kabanda akaba yasabye akarere gusubiza aho hantu isura hahoranye hakaba ahantu ho kwibukirwa kuko haguye imbaga y’abatutsi benshi.
Depite Mukayisenga Francoise, wari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro muri uwo muhango yashimangiye ko biteye isoni kumva abarokotse basaba imbabazi ngo berekwe aho ababo bari bashyingurwe nyamara abaturage bahazi bakicecekera. Yagize ati « mufite inshingano zo kwerekana ahatawe abantu kuko uwarokotse iyo abonye uwe bimuruhura. »
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan na we akaba yasabye abaturage kuba inyangamugayo bakareka gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside kuko ari amateka aranga u Rwanda kandi n’abazavuka bakazayigiraho. Akaba yanemeye ko bagiye kureba icyakorwa kuri icyo cyobo kikaba urwibutso.
Umurenge wa Mudende ukaba waraguyemo abatutsi basaga 6000 ariko hakaba hamaze gushyingurwa abageze ku 3500 gusa.
 Â