Gatsibo Ijambo guca amashu ryakoreshejwe mu kwica abatutsi
Ijambo guca amashu, ni rimwe mu magambo yakoreshejwe mu kuyobya uburari ibiri gukorwa mu karere ka Gatsibo. Mbere ya 1994, iryo jambo rikaba ryarakoreshejwe mu kwica abatutsi mu gihe cyo kubaburisha bakavuga ko bahuye n’ababaca amashu cyangwa bahunze.
Â
Abari bitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo
Taliki ya 13 Mata ubwo akarere ka Gatsibo kasorezaga icyumweru cy’icyunamo mu kagari ka Nyabisindu umurenge wa Kiramuruzi, bamwe mu baturage bagaragaje ukuntu ijambo guca amashu ryakoreshejwe n’umuyobozi wa Komini Murambi Gatete Jean Baptiste n’abambari be mu kwica abatutsi bitamenyekanye.
Abaturage bari batuye mu cyahoze ari segiteri Kiramuruzi bavuga ko bahuye n’akaga kanini bitewe n’uko segiteri yabo yari inzira ya Gatete agiye iwabo bigatuma atoteza cyane abatutsi ndetse mbere y’uko jenoside iba bakaba barabanje no kujya bajonjora bamwe bakajya kubicira i Byumba bagatwikwa.
Akagari ka Nyabisindu abarokotse jenoside bavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe bugacya mu gitondo abaturage bicwa, n’ubwo nyuma y’indege jenoside itamaze igihe kinini kuko inkotanyi zahageze taliki ya 12 Mata gusa ngo abatutsi 408 mu kagari ka Nyabisindu bari mabaze kwicwa kuko ho yari yaratangiye cyera, .
Cyakora bavuga ko iyo batagira ingabo za FPR ngo zibatabare bari gushira cyane ko Gatete yari afite umuvuduko mwinshi mu kwanga no kwica abatutsi kuko igihe gito yakoresheje muri komini ye iyo agira nk’ibyumweru 2 nta wari kurokoka.