Muhanga: Benshi baracyafite agahinda ko kutamenya aho ababo bashyinguye
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyamabuye n’uwa Mushishiro basoreje icyumweru cyahariwe kwibuka iyi Jenoside, ku rwibutso rwa Kabgayi baratangaza ko bakibabazwa n’uko kugeza magingo aya batarabona imibiri y’ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.
Muri uyu muhango hagaragajwe uburyo abatutsi bo muri ibi bice bishwe urw’agashinyaguro, ndetse banagaragaza impungenge n’akababaro ko kuba batarabona benshi mu babo biciwe muri ibi bice.
Mukeshimana Hilarie wo mu murenge wa Mushishiro yavuze ko uretse n’abashyinguye muri uru rwibutso ngo hari n’abandi benshi baroshywe muri Nyabarongo batigeze babonerwa irengero, ngo hari n’abandi bagiye bajugunywa mu misarani n’ahandi bataragaragazwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ibi ngo bikaba bidaha umutuzo ababuze ababo n’ubwo ngo benshi bamaze gushyingurwa mu cyubahiro.
Mu ijambo rye uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamabuye Fidele Mupagasi, yasabye buri wese waba uzi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri jenoside ko yahagaragaza bagashyingurwa nabo mu cyubahiro.
Yagarutse ku buzima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babayemo muri iki gihe yerekana ko hari ibigikenewe nko kubakira abatarabona aho bakinga umusaya, gushakira abana barangije amashuri icyo bakora ndetse n’abatarabashije gukomeza za kaminuza nabo bagafashwa kubona uko biga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste mu butumwa bwe yasabye abantu bose ko bagakwiye kujya batanga ubuhamya, avuga ko byumwihariko ko ubuhamya budakwiye gutangwa n’abarokotse gusa ahubwo ngo n’abagize uruhare muri jenoside bagakwiye kujya batanga ubuhamya.
Urwibutso rwa kabgayi rushyinguwemo imibiri y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside mu mwaka w’1994, igera kuri 559.