Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 18th, 2012
    Latestnews / Ubuvugizi | By Aninta

    Nyabihu :Hafashwe gahunda yo kurushaho guha Serivise ku buryo bwihuse abarwayi

    Umurwayi agomba guhabwa Serivise nziza kandi zihuse kuko ari uburenganzira bwe nk’uko bitangazwa na Sahunkuye Alexandre umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu

    Rwanda | Nyabihu Hafashwe gahunda

    Nyuma y’aho bigaragariye ko abarwayi bakora inzira ndende rimwe na rimwe harimo n’izakagombye kuba atari ngombwa kugira ngo barangize kuvurwa basubire mu ngo zabo cyangwa abagaragaye ko bakwiriye ibitaro babihabwe bidafashe umwanya munini, mu nama y’ubuzima yabaye kuri uyu wa 11/04/2011 mu kigo cya APALPE mu murenge wa Mukamira, hafashwe ingamba zo kureba uburyo umurwayi uwo ari we wese cyane abivuriza kuri mutuelle bajya bahabwa service ku  buryo bwihuse nta gutinda kubonetse.

    Icyemezo cyo gutanga serivise yihuse kandi inoze kikaba cyarafashwe nyuma yo kubona ko hamwe na hamwe umurwayi ufite mutuelle byamusabaga guca ku bakozi batandukanye, harimo n’abakagombye gufata amakuru y’umurwayi ku bandi,ibyo bigatuma umurwayi amara igihe kirekire ataravurwa nyamara atari ngombwa.

    Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo,abakozi nk’ushinzwe kwakira abarwayi n’ushinzwe kureba ko umurwayi afite mutuelle ngo amwuzurize ibisabwa,bakagombye kuba bari hamwe kugira ngo umurwayi ahave yerekezwa aho asuzumirwa ku buryo hazabaho uburyo bw’ihererekanyamakuru hagati y’abakozi ku birebana n’ibyo bakeneye ku murwayi ariko umurwayi adakererejwe.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari witabiriye iyo nama akaba yarasabye abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bari bitabiriye iyo nama,kurushaho gutanga Service nziza kandi zihuse ku barwayi kugira ngo umurwayi ajye yihutishirizwa Service. Ikindi hakanozwa service ya Customer care cyangwa kwakira abarwayi kwa muganga ku buryo bayoborwa neza,bagafashwa kugera aho bashaka no ku cyo bifuza vuba kandi neza.

    Kwita ku barwayi no kubakira vuba ngo bizafasha imikorere yo kwa muganga kurushaho kuba myiza kandi abahabwa serivise barusheho kubyishimira. Ababishinzwe bose bakaba barakanguriwe kubinoza no kurushaho kumva ko ari inshingano zabo kwakira umurwayi neza kandi ko ari n’uburenganzira bw’umurwayi guhabwa serivise nziza ku bigo nderabuzima ,ku ma poste de santé cyangwa ku bitaro yaba agannye.


    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED