Ruhango: “haribyo tugikeneye gusaba umubyeyi wacu†abaturage
Nubwo abaturage b’akarere ka Ruhango bavuga ko Perezida Paul Kagame amaze kubageza kuri byinshi banavuga ko hari ibindi bakimukeneyeho kugirango intego y’icyerekezo 2020 igerweho 100%.
Bimwe mu bikorwa bifuza ko Perezida yabaha harimo imihanda ya Kaburimbo cyane cyane umuhanda wa kirometero 20 uva Ruhango werekeza Kinazi, n’ishuri rya Kaminuza. Ngo ibi baramutse babibonye barushaho kwiteza imbere.
“umubyeyi aberaho gusabwa, niyo mpamvu twumvako nubwo yadukoreye byinshi, ariko hari ibyo tukimukeneyeho nk’abanaâ€Â Mukantarindwa Angelique umuturage utuye mu murenge wa Kinazi.
Aba baturage bashima bimwe mu bikorwa umukuru w’igihugu amaze kubagezaho harimo; guhabwa inka, kubakirwa uruganda rw’imyumbati n’ibitaro bigezweho, umuriro n’amazi, gushishikarizwa kwivana mu bukene n’ibindi.
Bavuga ko ibyifuzo byabo nibiramuka bishyizwe mu bikorwa, byanze bikunze ngo bazagera ku cyerecyezo cya 2020.