Kayonza: Umuyobozi w’akarere arasaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hajugunywe imibiri itarashyingurwa
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John, yasabye abaturage kugira ubutwari bwo gutanga amakuru ku hantu hose haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Uwo muyobozi yabivuze tariki 17/4/2012 mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari itarashyingurwa mu cyubahiro, iyo mibiri ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza.
Mugabo yagize ati “Birababaje kuba hari imibiri itarashyingurwa kubera ko tutazi aho abo bantu baguye kandi hakaba harimo bamwe bashobora kuba bazi aho iri ariko badashaka kuhavugaâ€
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yongeye kugaruka kuri iki kibazo cy’abantu badatanga amakuru y’ahantu hari imibiri itarashyingurwa mu gihe n’ubundi hari urusengero rw’abaporoso ruherereya mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange rwiciwemo Abatutsi basaga 200 muri Jenoside batewe za gerenade, ariko kugeza ubu imibiri ya bo ikaba yaraburiwe irengero.
Kugeza ubu, hari abaturage bari batuye hafi y’urwo rusengero n’abaturage ba Nyagatovu muri rusange, ntawe uratanga amakuru y’aho iyo mibiri ishobora kuba yarashyizwe kugira ngo ishyingurwe.
Ibi ngo bigaragaza ko hari bamwe mu baturage batarumva akamaro ko gusubiza icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi zahitanywe na Jenoside, ari nayo mpamvu ikomeza gutuma abantu bamwe batsimbarara ku kinyoma.