Muhanga: Gutora neza si ugutora ishyaka cyangwa umukandida runaka-Nyirahabimana
Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abahuzabikorwa b’ibiro by’itora mu karere ka Muhanga gusobanurira bikwiye abaturage uko amatora akorwa kugirango batangire kwitegura gutora neza mu matora y’abadepite azaba umwaka utaha wa 2013.
Nyirahabimana Pheromene umuhuzabikorwa w’amatora mu karere ka Muhanga na Kamonyi avuga ko hari abanyarwanda batari bake batarumva neza gahunda za komisiyo y’amatora nk’uko komisiyo iba yabiteguye.
Nyirahabimana ati: “hari abantu benshi batarumva neza amatora kuko hari ubwo ubwira abantu gutora neza bakumva ko ubabwiye ko gutora neza ari ugutora ishyaka runaka cyangwa umukandida runaka, gutora neza ni ukudatora impfabusa cyangwa ngo ukore ibinyuranye kuko buri wese afite uburenganzira bwo gutora uwo ashatseâ€.
Mukansanga Lucie, umuhuzabikorwa mu murenge wa Nyamabuye akaba yavuze ko hari ibibazo by’abaje gutora bashyira umukono ku mafishi y’itora aho kugirango batere ibikumwe, hakabaho n’abandi banga gutora bagashyira ifishi mu isanduka yo gutora idatoreyeho; ibi ngo bikunze kugaragara kuri bamwe mu bayoboke b’amadini atemera amatora ndetse n’izindi gahunda za leta.
Claudine Uwase umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora akaba avuga ko hakwiye gushyirwa ingufu zihagije mu kwigisha abaturage akamaro ko kudatora impfabusa ndetse n’ingaruka zo gutora impfabusa.
Ku bashyira umukono ku mafishi aho gutera igikumwe ngo amajwi yabo ntagomba kubarwa aba yabaye impfabusa.
Abahuzabikorwa b’ibiro by’itora bakaba basabwa gutangira gutegura amatora y’abadepite y’umwaka utaha kugirango ibi bibazo byose byagiye bigaragazwa bitazongera kugaragara ukundi.