Kamonyi: Bifuza ko amateka y’ishyamba rya Bibare n’Urwibutso rwa Bunyonga atakwibagirana
Urwibutso rwa Bunyonga rushyinguwemo imibiri y’abazize jenoside igera ku bihumbi icumi. Biravugwa ko iyi mibiri iteganywa kwimurirwa mu Rwibutso rwa Kibuza ngo Akarere kabashe kwita ku mutekano wa yo. Abarokotse bo mu murenge wa Karama bo bakaba bifuza ko abantu babo babarekera aho kuko bahafitiye amateka y’umwihariko.
Dr. Karangwa Desiré
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi wabaye kuri iki cyumweru tariki 22/4/2012, mu kagari ka Bunyonga, umurenge wa Karama, ho mu karere ka Kamonyi, ikibazo cyo kwimura imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Bunyonga cyagarutsweho na benshi mu bafashe ijambo.
Muganga Karangwa Desiré, uhagarariye abanyakarama barokotse jenoside baba i Kigali, avuga ko urwibutso rwa Bunyonga n’ishyamba rya Bibare rwubatsemo bifite amateka menshi. Ngo kuva abatutsi batangira guhigwa mu 1959 no mu 1973, iyo baterwaga bahungiraga muri iryo shyamba rya Bibare.
Mu 1994 ho rero ngo abatutsi bahungiye muri  iryo shyamba babanje kwirwanaho, n’ubwo bageze aho bakananirwa. Aragira ati “gukura urwibutso hano twaba dusibye byinshi. Ni ikimenyetso cy’ibibi byahakorewe ariko kandi ni naho abatutsi babashije kwirwanahoâ€.
Karangwa asaba ko mbere yo kwimura urwo rwibutso abarokotse jenoside n’ubuyobozi babanza bakabiganiraho.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwera Marie Alice, atangariza abari aho ko kwimura Urwibutso ari gahunda izaganirwaho n’imiryango y’abacitse ku icumu ndetse n’ubuyobozi, kandi ngo yizeye ko icyemezo kizafatwa nta n’umwe kizabangamira.
Ariko kandi, uyu muyobozi akomeza avuga ko Politiki ya leta iteganya ko buri Karere kagira Uwributso rumwe kugira ngo rwitabweho kandi rurindirwe umutekano.
Ukuriye umuryango Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, we avuga ko ari ngombwa ko habaho inzibutso nke kugirango zitabweho, ariko ko ashyigikiye igitekerezo cyo kuhubaka ikimenyetso (monument) kugira ngo ibyahabaye bidasibangana.
Urwo rwibutso rwa Bunyonga rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi icumi, rukaba rwarubatswe mu mwaka wa 2003.