Abimukira basubiza inyuma imihingo y’intara y’uburasirazuba
Uwamariya Odette Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Mu gihe EICV3(Enquête Intégrale sur les Conditions de Vie des Ménages) ikigereranyo cyakozwe ku igabanuka ry’ubucyene mu Rwanda kigaragaza ko intara y’uburasirazuba iza ku mwanya wa 2 mu ntara zagabanyije ubucyene ndetse zizamuka mu iterambere, Guverineri w’intara y’uburasirazuba we atangaza ko iyi ntara imihigo yayo itagerwaho bitewe n’uburyo bamwe mubimukira bava mu zindi ntara bakomeza kwiyongera.
Guverineri Odette Uwamariya yakira perezida Kagame ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo taliki ya 20 Mata yavuze ko intara ayobora ifite intego yo kwihuta mu iterambere no kugabanya ubucyene ariko ko igikomeje kuba imbogamizi ari umubare w’abimukira bava muzindi ntara bakurikiye ubutaka muri iyi intara, abaza kuyituramo bakaza bafite ibibazo by’ubukene, imirire mibi bigatuma imibare ihora hejuru aho kugabanuka.
Intara itungwa agatoki abimukira baturukamo akaba ari intara y’amajyaruguru baza mu ntara y’uburasirazuba bakurikiye amasambu aho iyo batareza bagira ikibazo cy’imirire mibi.
Uretse Guverineri Odette, bamwe mubayobozi b’imirenge mu karere ka Gatsibo nabo barabyemeza. Mu nama y’umutekano iheruka mu karere ka Gatsibo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mucye ugaragara mu ngo abimukira bawugiramo uruhare, aho bamwe bimuka kubera baba bafite ibibazo mu miryango cyangwa bararambiwe aho batuye bakaza gutura mu Mutara bavuga ko hari ubutaka, bigatuma baza batazi imihigo yahizwe batazi gahunda akarere n’imirenge baba bafite haba mu iterambere, haba mu mibereho, bigasubiza inyuma imibare iba yarakozwe.
Nk’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo ni umwe mu mirenge ikize k’ubworozi ndetse n’ubuhinzi ariko ukagaragaramo abana bafite imirire mibi. Abashinzwe kwita kubafite imirire mibi kubigo nderabuzima mu murenge wa Rwimbogo bavuga ko iki kibazo kitagombye kuharangwa kuko uwo murenge ubarizwamo amata menshi ariko kubera kwiyongera k’umubare w’abimukira baza bakurikiye ubutaka kandi bakagira imirire itari myiza mu gihe batarashobora kweza ngo haboneka abana bagaragaraho imirire mibi bigatuma umubare wiyongera.
EICV3 igaragaraza ko u Rwanda rumaze kugabanya ubucyene kugera kuri 12% kuva 2006 kugera 2011 aho ubukene bubarirwa kuri 44% mu gihugu cyose ariko mu mujyi bukaba buri kuri 22.1% naho mu cyaro bukaba 48.7%
Ubucyene bwagiye bugabanuka bitewe n’umusaruro uboneka mu buhinzi aho abaturage bitabiriye kongera umusaruro bahuza ubutaka bakoresha n’ inyongera musaruro.
Â
Â