Gisagara: Ingaruka za jenoside zireba buri munyarwanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burahamagarira abaturage bose gushyira hamwe bagahangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kuko ibibazo by’abanyarwanda bigomba kuba ibya bose bigakemurwa nabo barihamwe.
Muri iki gihe umuryango nyarwanda wibuka abawo bazize Jenoside yo muri mata1994, akarere ka Gisagara kongeye guhamagarira abaturage bose gushyirahamwe bagafatanya gushaka umuti w’ibibazo byagiye bivuka kubera aya mahano yabaye muri iki gihugu.
Mu biganiro n’ubutumwa byatanzwe n’ubu bikaba bigitangwa, abayobozi b’aka karere icyo bashishikariza abaturage n’ukumenya ibibazo by’imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru n’iyi Jenoside ntawikuyemo kuko imfubyi n’abapfakazi b’abanyarwanda ni ab’igihugu cyose ntibagomba kuba aba Leta gusa cyangwa undi muntu ku giti cye.
Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA uhagarariye ibuka mu karere ka Gisagara, mu muhango wo kwibuka wabaye ejo mu murenge wa Kibirizi yongeye guhamagarira abaturage kudategereza ko Leta ariyo imenya ibibazo by’abarokotse ku musozi runaka kandi hari abahatuye bashobora kubafasha, yongera kandi guhamagarira abantu bose ko bakwitabira gutanga umusanzu wabo mu kubaka inzibutso batagiye bategereza icyo imirenge izafasha.
Ari ubuyobozi, ari n’indi miryango igerageza gufasha abarokotse Jenoside, bakunze bose guhuriza ku kibazo kimwe cy’uko bakeneye n’andi maboko yo kubafasha kuko ibibazo ari byinshi kandi ko batabyishoboza, ibyo byose rero bikaba aribyo bitera abayobozi gusaba abaturage ko bafasha bagenzi babo kongera kwiyubaka.
Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye ishyirahamwe Duhozanye ryita ku mfubyi n’abapfakazi ba Jenoside muri aka karere aratangaza ko bibabaje kubona abana birera batagira n’umubyeyi ufata umwanya wo kujya kubaganiriza kugirango bareke kwiheba kandi hafi y’aho atuye hari ingo zirimo abantu.
“Aba bana ni abacu twese, buri mubyeyi yagakwiye kumenya ko aba bana bakenera ubaba hafi kandi ko nta kiguzi bisaba†Ibi byavuzwe na MUKANKUSI Filomene umubyeyi utuye mu murenge wa Gikonko ubwo yasobanuraga ko bidakwiye ko abana b’imfubyi bigunga kangi umusozi wuzuye ababyeyi.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Bwana Leandre KAREKEZI nawe ubutumwa yagiye atanga muri iki gihe cyo kwibuka, yasabye abaturage bose ko bakwegera aba barokotse kandi bakabafata mu mugongo babikuye ku mutima muri iki gihe kivuna imitima yabo. Yashimye kandi abagiye batanga inkunga zinyuranye zirimo amafaranga bagiye bakusanya ngo azafashe mu bikorwa binyuranye bigenewe abarokotse.