Nyagatare: Buri wese arasabwa uruhare rwe mu guhagurukira ikibazo cya serivisi zitanoze
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), kuri uyu wa 24 Mata 2012 cyasobanuriye abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Nyagatare icyegeranyo cy’ubushakashatsi cyakozwe mu miyoborere n’imitangire ya serivisi mu Rwanda muri 2010, maze kigaragaza ko ahagaragara icyuho cyane ari muri serivisi z’ubuzima, imitangire ya serivisi muri rusange.
Mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kohorohereza abarushoramo imari, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kiratangaza ko ibihugu by’amahanga binenga imitangire ya serivisi mu Rwanda .
Barihuta Pacifique, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri RGB avuga ko imitangire idahwitse ya serivisi itera igihombo kinini igihugu kandi ikanadindiza iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati “Nk’ubu umunyamahanga iyo aje akajya muri resitora agategereza iminota irenga 10 ntawe uramubaza ahita ahaguruka akigendera bigatuma amafaranga ayajyana ahandi.â€
Barihuta Pacifique yatanze urugero aho bamwe mu banyamahanga baza mu Rwanda bahitamo kurutembereramo ariko bataha mu mahoteli yo mu bindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Barihuta abagezaho icyo cyegeranyo yabasabye gufata ikibazo cy’imitangire ya serivisi bakakigira icyabo kandi bakanabikangurira n’abaturage. Yagize ati “Iki ni ikibazo kigomba kureba buri wese. Niba ugeze ahantu bakaguha serivisi itakunongeye witerera iyo. Hita ubibabwira ubasabe kwikosora.
Muri ibyo biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi b’akarere, abashinzwe amakoperative, abahagarariye abafatanyabikorwa b’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, njyanama z’imirenge n’iy’akarere, abenshi bahurizaga ku kibazo cy’uko kuba ikibazo cya serivisi kidakemuka mu Rwanda bituruka ku muco w’Abanyarwanda wo kwanga kwiteranya.
Umwe muri bo yagize ati “Umuturage yanga guharanira uburenganzira bwe asaba serivisi nziza yanga ko umuyobozi amureba nabi kandi n’ejo azagaruka amukeneye.â€
Rubirika Antony, Umuyobozi w’Agateganyo muri RGB ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, yasabye abari aho kurenga iyo myumvire kandi bakanabikangurira abaturage. Yagize ati “Byose birasa kwigisha kandi mugatoza abaturage umuco wo kunenga igihe bahawe serivisi mbi ndetse no gushima igihe bahawe serivisi nziza.†Rubirika akaba yasabye abayobozi bari bari aho kubwira abaturage ko bafite uburenganzira bwo kumenyesha inzego zo hejuru igihe cyose batishimiye serivisi bahawe n’umuyobozi runaka.
Iki kigereranyo cyerekana ko imitangire ya serivi atari myiza mu nzego hafi ya zose aho ku mbonerahamwe bigaragazwa n’ibara ry’umuhondo. Ibara bifashishije kugira ngo bagaragaze ibitagenda. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko nko mu nzego z’ubuyobozi servisi nziza zitangwa ku kigero cya 67,6%, mu nzego z’ubutabera bikaba 65,8%, mu buzima 72,23%, amazi 57%, mu burezi 71,9%, muri serivisi z’ ubutaka 65%,…
Mu gihe ubu bushakashatsi bwakoze babazaga abantu batandukanye bagera ku 3606 mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda birimo abatuye mu cyaro, mu migi, abize, abatarize, abakora muri serivisi zitandukanye, ibyabuvuyemo bigaragaza ko abahanga mu bijyanye n’imitangire ya serivisi bo batishimira na gato uburyo serivisi zitangwa mu Rwanda kuko nta na hamwe bigeze batanga amanota arenga muri 50%. Nko mu nzego z’ibanze bavuga ko serivisi zitangwa ku kigero cya 50%, mu buzima 46%, mu burezi 52%, mu butabera 42%, mu buhinzi 46,2% …
Ubwo yasozaga ibi biganiro ku cyegeranyo cya RGB mu miyoborere n’imitangire ya serivisi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Sabiti Fred Atuhe, yijeje RGB ko ikibazo cyo kunoza sirivisi mu karere ayobora biyemeje kukigira icyabo asaba n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari kukitaho kuko ngo ari bwo buryo bwiza bwo kugeza ku baturage ibyo bakeneye kandi bikihutisha iterambere ry’akarere.