“Byaba bibabaje hari umuturage wa Kinihira ubura akazi kandi Sorwathe ikeneye abakozi†Minisitiri Venantie
Minisitiri muri perezidansi Venantie Tugireyezu yasabe abatuye umurenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo badafite imirimo kugana uruganda rutunganya umusaruro w’icyayi Sorwathe, kubera ko muri iki gihe uru ruganda rufite ikibazo cy’abakozi.
Ibi minisitiri Tugireyezu yabivuze tariki 27/04/2012, ubwo yasuraga umurenge wa Kinihira ngo arebe aho bageze biteza imbere, bityo atange ubufasha mu bice bitandukanye by’iterambere ry’uyu murenge.
Umuyobozi w’umurenge wa Kinihira Ildephonse Ndahayo yagaragaje ko uyu murenge ari umwe mu mirenge ihagaze neza muri Rulindo, gusa ngo haracyari ibisigisigi by’ imirire mibi ndetse n’ikigero cyo gutura mu midugudu kiracyari hasi.
Minisitiri Tugireyezu yagaragarijwe n’abayobozi b’uruganda Sorwathe rutunganya umusaruro w’icyayi, ko kuri ubu bafite ikibazo cy’abakozi bacye, cyane cyane abasoromyi basigaye baragiye mu mirimo y’ubwubatsi iri kuboneka muri uyu murenge.
Mu nama yagiranye n’abaturage bahagarariye abandi mu murenge wa Kinihira, minisitiri Tugireyezu yabibukije ko, ubu aribwo abanyarwanda bubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, abakangurira gukora amasaha menshi ku munsi.
Yagize ati: “ Byaba bibabaje hari umuturage wa Kinihira udafite akazi kandi Sorwathe ikeneye abakozi. Mu byuke kare kandi muryame mutinze kuko ubu aribwo twubaka u Rwanda twifuza ejo hazazaâ€.
Minisitiri yanasabye abatuye uyu murenge ko bagomba guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi kikaba cyarandutse bitarenze ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, ndetse bakitabira gutura mu midugu.
Minisitiri Tugireyezu kandi yasuye ibitaro bya Kinihira biri kubakwa, asura abo amateka yagaragaje ko basigaye inyuma batuye mu kagali ka Rebero muri Kinihira, koperative Assopthe y’abahinzi b’icyayi ndetse na koperative y’abakozi ba Sorwathe.