Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kwitondera ba rwiyemezamirimo batuzuza inshingano zabo
Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi b’uturere two muri iyo ntara kwitondera kwishyura ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko yo gukora ibintu bitandukanye muri utwo turere nyamara ntibuzuze inshingano zabo .
Mu nama y’abafatanyabikorwa mu rwego rw’intara y’amajyarugu yabereye i Musanze tariki ya 26/04/2012, Bosenibamwe Aimé yagize ati “uzishyura rwiyemeza mirimo ntacyo yakoze azishyura amafaranga yatanzeâ€.
Muri iyo nama hagaragajwe ko hari igihe uturere duha amafaraga menshi ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko runaka nyamara ugasanga bishe amasezerano baba baragiranye n’uturere bigatuma imihigo y’utwo turere idindira ndetse bikanahommbya leta.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru yaburiye abayobozi b’uturere tw’intara ayoboye ababwira ko bazajya bitonda bagatanga amasoko ku bantu bizeye kandi bakanamenyekanisha amasoko bagoba gutanga hakiri kare.
Abari bateraniye muri iyo nama bafashe ingamba ko ba rwiyemeza mirimo ba bihemu bazajya batangazwa kugira ngo batazajya bajya bupiganirwa amasoko n’ahandi.
Mu nama y’abafatanyabikorwa mu rwego rw’intara y’amajyarugu hari hatumiwe mo abikorera batandukanye bo muri iyo ntara, ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera muri iyo ntata ndetse n’ibigo bitandukanye bya leta mu rwego rwo kurebera hamwe aho umwaka w’imihigo ugeze nk’uko bitangazwa na guverineri w’intara y’amajyaruguru.