Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa gukurikirana imishinga baba bariyemeje gukora
Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi b’uturere two muri iyo ntara kujya bakurikirana imishinga baba barahize kugira ngo barebe niba ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Tariki ya 30/04/2012 ubwo yagiranaga inama n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere n’abaterankunga batandukanye b’imishinga ndetse na zimwe mu nzego za leta Bosenibamwe Aimé yavuze ko inzego zose zirebana no gushyira mu bikorwa imishinga zigomba kujya ziterana kugira ngo barebe aho imishinga igeze.
Muri iyo nama hagaragajwe ko hari imishinga idindira kubera ko iba itagenzuwe uko bikwiye, bikabangamira imihigo y’uturere. Ugasanga inzego zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa iyo mishinga zitana ba mwana.
Guverineri Bosenibamwe yagize ati “usanga abantu baheruka bategura umushinga noneho bakongera kubonana nyuma bareba niba umushinga wararangiye hagati aho nta buryo abantu bahura ngo basuzume intera n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemejeâ€.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko ibyo bigomba gucika hifashishijwe ihanahana ry’amakuru (Communication) rihoraho hagati y’uturere n’abaterankunga b’imishinga ndetse naba rwiyemezamirimo.
Izo nzego zose zigakorera hamwe mu gusuzuma no gushyira mu bikorwa imishinga kugira ngo boye kwitana ba mwana kandi n’imishinga ishyirwe mu bikorwa uko bikwiye nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabitangaje.