Njyanama yakarere ka Nyanza yiyemeje kurushaho kwengera abaturage
Umwe mu myanzuro yavuye mu mwiherero w’iminsi ibiri abagize njyanama y’akarere ka Nyanza bagiriraga mu karere ka Karongi ni ukurushaho kwegera abaturage.
Umuyobozi w’iyi nama njyanama, Kambana Hormisdas, avuga ko bafashe imyanzuro myinshi irimo kurushaho kwegera abo bahagarariye, bakanabakorera ubuvugizi ku buryo bukwiye.
Kuba aba bajyanama bagomba kugirana isano nkuru n’umurenge batorewemo, ntibivuze zo bagomba kwibagirwa ko ari abajyanama b’akarere. Ibi bivuze ko umujyanama uwo ari we wese, aba akwiye guharanira iterambere rya buri murenge n’iry’akarere muri rusange.
Umuyobozi w’aka karere, Murenzi Abdallah, avuga ko uyu mwiherero ugamije gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, hanafatwa ingamba zo gukosora no kunoza ibiri imbere hagamijwe kurushaho kugera ku byiza byinshi ku batuye akarere ka Nyanza n’igihugu muri rusange.
Muri ako karere bimwe mu byishimirwa byagenze neza kugeza ubukarimo ibirebana n’ibikorwa remezo kuko akarere ka Nyanza kamaze gutera imbere cyane cyane mu ivugururwa ry’umujyi wa Nyanza.