Ngoma: Abayobozi barasabwa kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta ahobatuye
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence arasaba abayobozi  kujya bafata iyambere mu gushyira mu bikorwa ibyo bakangurira abaturage gukora muri gahunda za leta.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 02/05/2012 mu nama njyanama y’akarere ka Ngoma. Nkuko yabisobanuye ngo hari abayobazi usanga bakangurira abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za leta ariko bo ugasanga iwabo mu ngo batazishyira mu bikorwa uko bikwiye bityo bikaba byagira ingaruka mu gutuma n’abatuarge batabikora ujo byakagombye.
Yabisobanuye agira atiâ€Akenshi natwe abayobozi usanga twigisha abaturage ibyo tudakora.Ugasanga urigisha gukoresha bio-gaz cyangwa kandagirukarabe kandi nawe iwawe ntayo ugira,ubuse urumva umuturage nabona nawe utabikora ariwe uzihutira kubikora.â€
Ku bwuyu muyobozi wakarere ka Ngoma w’ungirije ngo kutaba intangarugero ku bayobozi mugushyira mu bikorwa ibyo baba bakangurira abaturage gukora bidindiza cyane ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta ndetse bigatuma n’imihigo  akarere kaba karahize itagerwaho.
Muriiyi namahigwaga ku kibazo cy’imwe mu mihigo yahizwe n’ akarereariko kugeza ubu mu gihe hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo hatangire gusuzumwa uko yahiguwe ngo haracyari imihigo igera itaragerwahokuburyo ibipimo bigaragaza ko ikiri mu mituku.Iyo mihigo harimo iyo kubaka bio-gaz 250 ,kongera abanyamuryango b’imirenge SACCO,amatara ku mihanda yo mu mugi wa Kibungo no kubaka uruganda ruzajya rutunganya imyanda iva mu mugi wa Kibungo.
Iyi nama yanzuye ivuga ko abayobozi ndetse n’ abaturage bagomba kwihutisha ishyirwa mubikorwa ry’iyimihigo ya 2011-2012 igaragara ko yazateza ikibazo ikomeje kuguma mu mutuku.
 Â