Gisagara: Abaturage bakwiye kujya bahabwa ibisobanuro bihagije kuri gahunda zirebana n’ubutaka
Kuko byakunze kugaragara ko akenshi abaturage bagira ibibazo byo kumva neza gahunda za Leta zirebana n’ubutaka, abashinzwe ibirebana n’ikoreshwa ry’ubutaka mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko babona ari ngombwa ko abaturage bajya bahabwa ibisobanuro bihagije kuri izo gahunda zibagenewe.
Kuri uyu wambere tariki ya 31/4/2012 mu nama yahuje abahagarariye abaturage mu karere, abagoronome, bamwe mu baturage, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, umukozi ushinzwe ibirebana n’ubutaka mu karere, uhagarariye plate forme n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, hizwe ikibazo cy’ungurane z’ubutaka ku baturage bimurwa mu masambu bari batuyemo.
Muri iyi nama habanje gusobnurwa ko itegeko ryo kwimura no gutunganya umujyi rishyirwaho na njyanama y’akarere na komisiyo y’ubutaka bamaze kwemeza ko ahantu runaka hagomba gushyirwa ibikorwa by’inyungu rusange.
Ku kibazo cy’ingurane gikunze no guteza ikibazo mu baturage, hasobanuwe ko umuturage wimurwa agomba kwishyurwa mu gihe cy’amezi 4 ariko kandi nawe akaba yamaze kuva muri ubwo butaka mu gihe kitarenze amezi 3, yayarenza akavanwamo n’ubuyobozi.
Umuturage wabariwe ugomba kuva mu isambu arimo agomba kwerekana impapuro zerekana ko isambu yari iye bwite kugirango anishyurwe.
Abahagarariye abaturage bagiye berekana ibibazo bitandukanye bikunze kugaragazwa n’abaturage, harimo ibyo kubarirwa bagategereza kwishyurwa bagaheba, abandi bakavuga ko bagiye gusenyerwa batarabimenyeshejwe mbere, bikigaragara ko izi gahunda zirebana n’ubutaka zikirimo ibibazo bitandukanye muri aka karere ka Gisagara. Aba baharariye abaturage baboneyeho gusaba ubuyobozi ko kwishyura abaturage byazajya bikorerwa igihe ndetse hakongerwa inama kuri izi gahunda n’ubukangurambaga ku bijyanye no gutura mu midugudu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Hesron HATEGEKIMANA yijeje abari bitabiriye inama ko izi gahunda zigiye kujya zihutishwa, nawe kandi abasaba ko bongera ubukangurambaga n’inama bagirana n’abaturage.
Bwana Hesron yasabye aba bayobozi ko bakumvisha abaturage agaciro ko kuva mu bikombe bagiye batuyemo bakajya mu midugudu aho bazasanga ibikorwa by’iterambere nabo bakazamuka bakareka guhera mu mibande.
Yagize ati “Uyu muriro w’amashanyarazi n’amazi turimo kugenda tuzana bizaba bimaze iki niba utazamurikira abatuye mu bikombe? Ese bo bazagerwaho n’iri terambere bate nibadatera intambwe ngo barisange?â€