Kamonyi: Hifujwe ko ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bwakorwa ku mubare munini w’abize
Nyuma yo kugezwaho ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, abajyanama b’akarere ka Kamonyi batangaza ko ubwo bushakashatsi bw ‘ibanze ku bantu batabifitiye ubushobozi kuko umubare munini w’ababajijwe ari uw’abantu batize.
tariki 7/5/2012, Ubwo Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yamurikiraga abajyanama n’abayobozi b’akarere ka Kamonyi, ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, bamwe mu bajyanama bagaragaje ko ibyabuvuyemo bitakwizerwa cyane kuko umubare munini w’ababajijwe ari abatarize amashuri menshi.
Bizimana Emmanuel, umwe mu bajyanama b’akarere ka Kamonyi, aranenga ubwo bushakashatsi kuko bwibanze mu cyaro ahataboneka abantu bize benshi. Aragira ati “ ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bwagombye gukorwa ku bantu bize kuko ari bo bateguye jenosideâ€.
Abamurikiwe ubu bushakashatsi bavuga kandi ko umubare w’abo babajije ari muto kuko ngo habajijwe abaturage bagera ku bihumbi bitatu mu turere twose tw’igihugu kandi u Rwanda rufite abaturage barenga miliyoni 11.
Kuri icyo kibazo Komisiyo ivuga ko ibitekerezo bakusanyije babyitirira ababajijwe, batabyitirira abanyarwanda bose. Tuyisabe Floride, umukozi mu ishami rishinzwe ubushakashatsi muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ubwo bushakashatsi bwari bugamije kureba ibitekerezo by’abanyarwanda muri rusange kandi umubare munini w’abanyarwanda ukaba ari uw’abatarize.
Ngo nta bwo bari kwibanda ku bize gusa, kandi ubushakashatsi bwabo bushingiye ku buhanga (scientifique). Ubwo rero buri cyiciro gihagararirwa bitewe n’uko abaturage bakirimo bangana. Mu bushakashatsi bwa bo rero ngo abize kaminuza bakaba bari bagize 2% by’ababajijwe bose.
Kuva jenoside yakorewe abatutsi  muri 1994 yaba mu Rwanda, ngo ni ubwa mbere ubushakashatsi nk’ubu bukozwe, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ikaba ivuga ko bugamije kureba no gukumira ibishobora guteza amakimbirane mbere y’uko aba muri gahunda bise †Early Warning Systemâ€.
Tuyisabe avuga ko iyo bamaze kubona ibishobora gushyamiranya abaturage, babishyikiriza inzego zifata ibyemezo, maze bagafatanyiriza hamwe kubikumira hakiri kare.
Vuganeza Aaron, Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi, avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishimishije kuko byerekana uko imyumvire y’abaturage ihagaze. Akaba asaba ko ubundi bushakashatsi buzakorwa, bwazashingira ku bitekerezo abantu batanga (qualitative) bibanda ku bantu bajijutse aho kwibanda ku mubare w’abantu (quantitative), nk’uko ubu bwakozwe.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa 6 n’ukwa 9/2010, bushyirwa ahagaragara mu Kwakira 2010. Bwakozwe hashingiye ku nkingi z’ingenzi zikurikira: imiyoborere, uburenganzira ku bwenegihugu, umutekano, ubutabera n’imibanire.
Komisiyo ikaba yarasanze ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda buri ku gipimo cya 80%.