Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, May 17th, 2012
    Ubuvugizi | By gahiji

    Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa guteza imbere aho bakorera

    Rwanda | Rwanda MapMinisitiri w’umutungo kamere arasaba amakompanyi akora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro guteza imbere abaturage b’agace aba bacukuramo amabuye y’agaciro kuko ayo mabuye bacukura ari umutungo w’abaturage.

    Tariki ya 14/05/2012, i Musanze, ubwo Minisitiri Stanislas Kamanzi yakoranaga inama n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amamjyaruguru ndetse n’abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri iyo ntara yavuze ko amafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro agomba kugirira akamaro umuturage utuye aho acukurwa.

    Niba ayo mabuye y’agaciro atagiriye abaturage baturiye aho acukurwa akamaro ntacyo yaba amaze nk’uko yakomeje abisobanura.

    Minisitiri Kamanzi yavuze ko usanga ahacukurwa amabuye y’agaciro hagaragara ubukene, kandi bitari bikwiye.

    Usanga abakuriye amakompanyi acukura amabuye y’agaciro bakoresha abakozi baturutse kure y’ahacukurwa ayo amabuye, nyamara n’abahaturiye bashobora ako kazi nk’uko Minisitiri w’umutungo kamere yabisobanuye.

    Yakomeje avuga ko abaturage baturiye za mine bashobora kwibumbira mu makoperative kuburyo bashobora kubona akazi muri izo mine nabo bagatera imbere.

    Minisitiri Kamanzi yasabye abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro ko bagomba guca akajagari kagaragara muri ako kazi kugira ngo bibinjirize amafanga ariko bikozwe mu buryo butunganye.


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED