Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa guteza imbere aho bakorera
Minisitiri w’umutungo kamere arasaba amakompanyi akora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro guteza imbere abaturage b’agace aba bacukuramo amabuye y’agaciro kuko ayo mabuye bacukura ari umutungo w’abaturage.
Tariki ya 14/05/2012, i Musanze, ubwo Minisitiri Stanislas Kamanzi yakoranaga inama n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amamjyaruguru ndetse n’abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri iyo ntara yavuze ko amafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro agomba kugirira akamaro umuturage utuye aho acukurwa.
Niba ayo mabuye y’agaciro atagiriye abaturage baturiye aho acukurwa akamaro ntacyo yaba amaze nk’uko yakomeje abisobanura.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko usanga ahacukurwa amabuye y’agaciro hagaragara ubukene, kandi bitari bikwiye.
Usanga abakuriye amakompanyi acukura amabuye y’agaciro bakoresha abakozi baturutse kure y’ahacukurwa ayo amabuye, nyamara n’abahaturiye bashobora ako kazi nk’uko Minisitiri w’umutungo kamere yabisobanuye.
Yakomeje avuga ko abaturage baturiye za mine bashobora kwibumbira mu makoperative kuburyo bashobora kubona akazi muri izo mine nabo bagatera imbere.
Minisitiri Kamanzi yasabye abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro ko bagomba guca akajagari kagaragara muri ako kazi kugira ngo bibinjirize amafanga ariko bikozwe mu buryo butunganye.