Gakenke : Abanyonzi n’abamotari batungwa agatoki mu gutera inda abana b’abanyeshuri
Mu minsi ishize mu gihugu cyose havuzwe ikibazo cy’abana biga cyane cyane mu mashuri y’ibanze y’imyaka 9 batwaye  inda. Mu karere ka Gakenke habaruwe abana 48 batwaye inda mu mwaka ushize w’amashuri kakaza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru. Abayobozi barashyira mu majwi abanyonzi n’abamotari mu bakoze iryo bara.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Gakenke na Rulindo Lit. Colonel Safali Edgar yagiranye n’abatwara abagenzi bakomoka mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012 yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko abanyozi n’abamotari ari bo baza ku isonga mu kubangiriza ubuzima babatera inda.
Lit. Colonel Safali akomeza avuga abo banyonzi n’abamotari bashukisha abo bana kubatwara ku magare n’amapikipiki bava cyangwa bajya ku ishuri kuko kenshi na kenshi baba nta mafaranga bafite yo gutega.
Yihanangirije abo bantu bakora ayo mahano avuga ko bazanwa bihanukiwe kandi nta n’imanza zizaba uretse gusa gushinjwa n’uwo yateye inda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ntakirutimana Zephyrin avuga ko akarere gafite gahunda y’uko abazajya bakekwaho gutera nda abobana bazaza baburanira aho bakomoka kugira ngo n’abandi barebereho.
Uretse abanyonzi n’abamotari, hari na bamwe mu barimu bakekwaho ibyo bikorwa bigayitse ariko bamwe muri bo barabiryojwe.
Uramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 17 ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 25.