Gakenke : Abatwara abagenzi barashishikarizwa kugira uruhare mu gucunga umutekano
Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano ahantu hahurira abantu benshi n’urujya n’uruza rw’abantu, abatwara abagenzi barakangurirwa kugira uruhare mu gucunga umutekano bamenya icyigenza abo batwaye kandi bakanatanga amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano igihe babaketse.
Mu nama yabaye ku itariki ya 02/02/2012 mu gasentere ka Gakenke igahuza ubuyobozi butandukanye n’abatwara abagenzi, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rulindo na Gakenke, Lit. Colonel Safali Edgar yasabye abatwara abagenzi gufasha abashinzwe umutekano gucunga umutekano bamenya abo batwaye bashobora guhungabanya umutekano.
Yagize ati : « Mugomba gutwara abantu mufite ubushishozi n’umutima wo kurinda umutekano w’Abanyarwanda, mukamenya abantu mutwaye. » Yongeraho ati : « Umutekano w’igihugu ucungwa n’umunyarwanda wese.»
Yahamagariye abo banyonzi n’abamotari kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano kandi bikica ubuzima, bigashora ababinyweye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ibindi.
Nk’uko abatwara abagenzi bahura n’abantu batandukanye kandi bakaba bafite amakuru menshi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza Ntakirutimana Zephyrin yabashishikarije gutanga amakuru yose ashobora guhungabanya umutekano ku nzego z’umutekano ziri hafi.
Akomeza abasaba kugira isuku ku mubiri no gutanga serivise nziza ku bagenzi igihe cyose. Aha, avuga ko bamwe mu bamotari banga gutwara abagenzi bugorobye kugira ngo babahende, avuga ko bagomba gutwara abagenzi na nijoro nta mananiza.
Ibyo bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize umugizi wa nabi wari uhetswe n’umumotari yateye grenade mu Mujyi wa Muhanga igakomeretsa abantu basaga 15.