Nyamasheke : Ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka mu mibereho y’abantu.
Ihindagurika ry’ibihe (Climate change) ni kimwe mu bibazo bihangayikishije isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko kuko bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu.
Mu mahugurwa yagenewe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abafite ubuhinzi mu nshingano ndetse n’abagize komite z’ibidukikije, Mutabazi Alphonse, umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe imihindukire y’ibihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), mu kiganiro yatanze yerekanye ko ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zatangiye kugaragara.
Yavuze ko ibipimo byafatiwe kuri sitasiyo ya kigali byerekana ko iminsi imvura igwa mu mwaka ikomeje kugenda igabanuka buri mwaka, kandi ngo imvura isigaye itangira kugwa kare ikarangira kare mu gihe cy’itumba, naho mu muhindo igatangira itinze igacika kare.
Ikindi yagaragaje ni uko ibipimo byafatiwe kuri sitasiyo za Kigali na Rusizi byerekana ko ubushyuhe bwagiye bwiyongera mu myaka yashize.
Arasaba abanyarwanda kumenya ko ihindagurika ry’ibihe iriho kandi ko u Rwanda narwo birugiraho ingaruka mbi mu bice bitandukanye by’ubuzima nk’ubukungu, imibereho myiza, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi.
yasabye kandi inzego za Leta kujya ziharanira gukora akazi kazo zigabanya ibikorwa bitera ibihe guhindagurika nko guhumanya ikirere, isuri n’ibindi,  ndetse zikanateganya uko zahangana n’ihindagurika ry’ibihe.