Kayonza: Abakuru b’imidugudu barasabwa gushyira abaturage mu byiciro uko bikwiye
Abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Kayonza barasabwa gushyira abaturage mu byiciro uko bikwiye kugira ngo hagaragare ishusho nyayo y’uko abaturage bazafashwa muri gahunda y’ubudehe.
Mu midugudu myinshi igize akarere ka Kayonza, ngo gushyira abaturage mu byiciro byakozwe nabi ku buryo bigaragara ko icyo gikorwa gishobora kuba cyarakozwe hakurikijwe amarangamutima mu midugudu imwe n’imwe, ibyo byiciro bitagenderwaho mu gutegura ingengo y’imari ya leta nk’uko Mvuyekure Evariste wo mu ishami rishinzwe ibarurishamibare mu karere ka Kayonza abivuga.
Ubusanzwe nk’icyiciro cy’abantu badashobora gukora, hari impamvu zizwi zitangwa zigaragaza neza ko umuntu washyizwe muri icyo cyiciro adashoboye gukora koko. Muri zo hari nko kuba afite ubumuga runaka, ageze mu zabukuru, cyangwa ari umwana.
Gusa nk’uko byagiye bigaragara, hari bamwe mu baturage bagiye bashyirwa muri icyo cyiciro cy’abadashoboye gukora, nyamara ntihagire n’impamvu n’imwe igaragazwa yatuma uwo muntu ashyirwa muri icyo cyiciro.
Ibi ngo bifatwa nko gukoresha amarangamutima mu gushyira abaturage mu byiciro kandi icyo gikorwa kiri mu bitanga imirongo ngenderwaho mu gukora igenamigambi ry’abanyarwanda bose.
Mvuyekure avuga ko usanga abaturage batari bake baragiye bashyirwa mu cyiciro cy’abatindi, nyamara wakurikirana ugasanga bamwe mu bashyizwe muri icyo cyiciro atariho bari bakwiye kubarizwa. Bamwe bavuga ko kuba hari abashyirwa muri icyo cyiciro batabikwiye bishobora kuba ari ugushaka gukwepa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, dore ko abatari bake ngo basigaye batinya kwishyura uwo musanzu.
 Â
Â