Nyagatare: Byageze ku gicamunsi cy’umunsi wa mbere imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ry’abafatanyabikorwa (JAF) ritaratangira
Mu gihe hateganyijwe imurikabikorwa ry’iminsi ibiri kuri uyu wa 23 na 24 Gicurasi 2012, bigeze ku gicamunsi cy’umunsi wa mbere bakiri mu myiteguro kuko ubwo twahageraga mu ma saa tanu bari bakirimo gushinga amahema abandi barimo gutaka aho bari bukorere.
Twashatse kumenya uko bihagaze tuzenguruka ahagomba gukorerwa iri murikabikorwa tuganira na bamwe mu bagomba kumurika ibikorwa byabo ukabona bose basa n’abatabona ibyabaye kuko bari barizejwe ko ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2012, umunsi umwe mbere y’uko ritangira, imirimo yo kubaka yagombaga kurara irangiye bakarazamo ibyo bagomba kumurika. Umwe mu bakozi ba Sosiyete y’Ishoramari mu buhinzi bw’ibigori, NYAMIG, twaganiriye akaba yagiraga ati “Keretse bongereyeho umunsi rikazarangira ku wa 25 aho kuba ku wa 24. None se ko mbona uyu munsi ari wo wabaye uw’imyiteguro!â€
Naho umukozi wa MTN i Nyagatare na we yarafite impungenge z’iri murikabikorwa kuko ubwo yaganiraga n’abakozi ba NYAMIG yagiraga ati “Keretse niba ryabaye imurikabikorwa ry’umunsi umwe.†Mu gihe aba bagomba kumurika ibikorwa byabo bari bafite impungenge z’igihe baza gutangirira bamwe mu baturage cyane cyane abadakunda gukurikira radiyo ngo bumve amatangazo yamamaza na bo wabonaga risa n’iryabatunguye kuko ubwo twahazengurukaga harimo ababazaga ibigiye kuba bavuga ko batari bazi ko hateganyijwe imurikabikorwa.
Nubwo iri murikabikorwa ryakererewe gutangira ariko birashoboka ko bitatunguye bamwe mubafatanyabikorwa kuko mu nama yo kuritegura yabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Sabiti Fred Atuhe, yari yabasabye ko baryimura bakigiza inyumaho gato amatariki kuko yavugaga ko akarere katazabona uko kinjira mu itegurwa ry’iryo murikabikorwa kubera ko abakozi bako bari barimo gutegura imihigo dore ko kuri uyu wa 21 na 22 Gicurasi ari bwo Intara yaje gusuzuma imihigo muri aka Karere. Nyamara ariko abagize JAF bakaba baratsimbaraye bavuga ko itsinda rishinzwe kubitegura rizakora uko bishoboka bikagenda neza none umunsi wa mbere usa n’aho ugiye kurangira ritaratangira.
Twababwira ko buri mufatanyabikorwa ugomba kuza kumurika ibikorwa bye muri iri murikabikorwa ry’iminsi ibiri yishyuye amafaranga ibihumbi ijana (100,000Rwf) kugira ngo yemererwe kurizamo.
 Â