Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Dec 23rd, 2011
    Ubuvugizi | By Andrew

    Nyamagabe: Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge

    Abafatankwe inzoga yitwa ibikwangari

    Abagabo bane bacuruza inzoga zikunze kwitwa ibikwangari hamwe n’abasore 11 bavugwaho gukina urusimbi no kunywa urumogi, kuva tariki 20/12/2011, bafungiye kuri station ya Polisi ya Gasaka mu Mujyi wa Nyamagabe.

    Izi nzoga bafatankwe ni uruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo ifumbire ya NPK17 ikoreshwa mu buhinzi, imbingo, amatafari n’ibindi ngo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

    Kanuni Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi, avuga ko iyi centre yakunze kurangwamo ibyaha byinshi kubera ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi n’izi nzoga z’inkorano. Mu byaha bikunze kuhagararagara ni nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubuzerezi, uburaya n’ubwomanzi.

    Abafatanywe izi nzoga bavuga ko basanzwe bacuruza urwagwa, bakaba banemeza ko ngo izo nzoga n’ubundi ari urwagwa barangura mu giturage bakaba batari bazi ko ari inkorano.

    Abanywa kuri izo ngoga bemeza ko ari inkorano kuko bazinywa bagata umutwe. Umukecuru Nyirangendahimana Angelina wemeza ko izi atari inzoga ahubwo ari uburozi, ngo yarazinyweye ahita ahuma anabyimba amaguru.

    Inzoga zafashwe zirabarirwa muri litiro 640 zikaba zahise zimenywa mu ruhame rw’abaturage batunguwe n’umunuko kimwe n’ukuntu zisa kuko inyinshi zisa n’amaganga.

    Polisi mu karere ka Nyamagabe ivuga ko itazihanganira abapima inzoga zangiza ubuzima bw’abantu kandi ko itazemera ko hagira abantu bigira inzererezi bakina urusimbi cyangwa banywa ibiyobyabwenge. Kubera iyo mpamvu, polisi mu karere ka Nyamagabe yakajije imikwabo yo guta muri yombi abafite iyo myitwarire ifatanyije n’abaturage bayiha amakuru.


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED