Nyamagabe: Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge
Abafatankwe inzoga yitwa ibikwangari
Abagabo bane bacuruza inzoga zikunze kwitwa ibikwangari hamwe n’abasore 11 bavugwaho gukina urusimbi no kunywa urumogi, kuva tariki 20/12/2011, bafungiye kuri station ya Polisi ya Gasaka mu Mujyi wa Nyamagabe.
Izi nzoga bafatankwe ni uruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo ifumbire ya NPK17 ikoreshwa mu buhinzi, imbingo, amatafari n’ibindi ngo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Kanuni Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi, avuga ko iyi centre yakunze kurangwamo ibyaha byinshi kubera ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi n’izi nzoga z’inkorano. Mu byaha bikunze kuhagararagara ni nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubuzerezi, uburaya n’ubwomanzi.
Abafatanywe izi nzoga bavuga ko basanzwe bacuruza urwagwa, bakaba banemeza ko ngo izo nzoga n’ubundi ari urwagwa barangura mu giturage bakaba batari bazi ko ari inkorano.
Abanywa kuri izo ngoga bemeza ko ari inkorano kuko bazinywa bagata umutwe. Umukecuru Nyirangendahimana Angelina wemeza ko izi atari inzoga ahubwo ari uburozi, ngo yarazinyweye ahita ahuma anabyimba amaguru.
Inzoga zafashwe zirabarirwa muri litiro 640 zikaba zahise zimenywa mu ruhame rw’abaturage batunguwe n’umunuko kimwe n’ukuntu zisa kuko inyinshi zisa n’amaganga.
Polisi mu karere ka Nyamagabe ivuga ko itazihanganira abapima inzoga zangiza ubuzima bw’abantu kandi ko itazemera ko hagira abantu bigira inzererezi bakina urusimbi cyangwa banywa ibiyobyabwenge. Kubera iyo mpamvu, polisi mu karere ka Nyamagabe yakajije imikwabo yo guta muri yombi abafite iyo myitwarire ifatanyije n’abaturage bayiha amakuru.